Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Diaspora: Abanyafurika baba mu mahanga bafite uruhare mu kwibohora kwayo

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya May 26, 2018

Ku munsi w’ejo hashize ku wa 25 Gicurasi 2018, hizijijwe umunsi wo kwibohora kw’Afurika. Iki ni igikorwa gikorwa n’Ihuriro rigamije kwigenga kw’Afurika (Pan-African Movement). Abanyarwanda baba mu mahanga, bakaba basanga Abanyafurika baba mu mahanga bagira uruhare mu kwibohora kw’Afurika.

Tom Ntagozera, Umuyobozi wungirije wa RDGN, avuga ko kwibohora kw’Afurika bisaba kwiyumvamo ubunyafurika na Rutayisire Boniface, Umunyarwanda uba mu Bubiligi, avuga ko Abanyafurika baba mu mahanga bafite uruhare runini mu iterambere ryayo

Ibi bikubiye mu kiganiro kihariye Imvaho Nshya yagiranye n’umuyobozi wungirije wa Diaspora Nyarwanda “Rwanda Diaspora Global Network” (RDGN) utuye mu gihugu cya Danmark, Tom Ntagozera, na Rutayisire Boniface ubarizwa muri diaspora y’u Bubiligi akaba yarabaye Perezida w’ishyirahamwe ry’abanyeshuri b’Abanyafurika mu gihugu cy’u Bubiligi muri kaminuza ya ULB, akaba yaranashinze anayobora ihuriro ry’abanyeshuri b’Abanyarwanda n’inshuti zabo muri iriya kaminuza.

Ku bwa Ntagozera, avuga ko Abadiyasipora bakwiye kugira uruhare mu kwibohora kw’Afurika, nko gushyigikirana aho batuye, ariko bagashyira ingufu mu gushyigikira ibikorwa by’ibihugu bakomokamo.

Avuga ko uruhare rwa Diaspora muri rusange, ari uko Abanyafurika bari hanze y’ibihugu byabo bagombye guharanira kwigira no kwishakamo ibisubizo.

Ntagozera asobanura ko uruhare rw’Abanyafurika baba hanze y’Afurika, kuri we yumva ko ari ukudatwarwa n’ibihugu batuyemo, ahubwo bakiyumvamo ubunyafurika no kubushyira imbere, ikindi kandi bagashyigikira ibikorwa by’ibihugu bavukamo.

Ati: “Uruhare rwacu uko mbyumva, ni ugushyigikira umunyafurika aho ari ho hose cyane cyane n’ibihugu byacu twakomotsemo, ntituze mu mahanga ngo dutwarwe n’ibyo tubona muri ibi bihugu dutuyemo ahubwo tukarushaho kwishyira hamwe, kwiyumvamo ubunyafurika, tukagira ishema ryo kuba Abanyafurika no gushyigikira ibikorwa bikorerwa mu bihugu dukomokamo. Urwo numva ari rwo ruhare umudiyasipora w’umunyafurika yashyira imbere, gushyigikira ibikorwa by’igihugu ke no gushyigikira Abanyafurika bagenzi be aho bari hose.”

Kuba Afurika ifite umutungo kamere kandi mwinshi ugikomeje gusahurwa n’amahanga, asanga atari yo ntandaro yo kutigenga cyangwa kwibohora nyako k’umugabane w’Afurika, ahubwo ko icyangombwa ari uguhindura imyumvire.

Ati: “Ibyo ndumva atari ryo shingiro ko umutungo w’Afurika ugenda utwarwa mu bihugu by’amahanga, ko ari byo bituma Afurika itigenga, ahubwo numva ko ikintu cya mbere ari uguhindura imyumvire. Abanyafurika batangiye kwiyumvamo ko Afurika ubwayo ari yo igomba kwiteza imbere, idakomeje kureba amahanga cyane.”

Ku rundi ruhande, avuga ko hari imbogamizi zihari zituma umuntu atakwemeza ko Afurika yibohoye kubera uruhare ibihugu bikomeye bigifite mu bihugu by’Afurika ariko na none ngo hari ikizere ko bizashoboka kubera ko ibihugu byo kuri uyu mugabane bitangiye kwishyira hamwe.

Ku bwa Rutayisire, Afurika irwana urugamba rwo kwigira

Rutayisire Boniface we avuga ko Afurika imaze igihe irwana urugamba rwo kwigira ari na ko kwigenga nyako. Ibyo bikaba bijyana no kuba Abambasaderi b’ibihugu bakomokamo no gushora imari mu bihugu byabo byo muri Afurika.

Ati “Diaspora ikora byinshi birimo umurimo wo kuba  Abambasaderi, tugahora turi maso kandi tukaba n’amaboko y’iterambere ry’ibihugu n’umugabane w’Afurika dukomokamo. Ku rwego rw’ubukungu, navuga ko abagize Diaspora ari bamwe mu bashoramari bakomeye umugabane w’Afurika ufite, kuko benshi basubira iwabo bagashinga imishinga mito n’iminini bityo bagahanga akazi, bakazamura n’ubukungu bw’ibihugu bakomokamo.”

Avuga ko abagize Diaspora nyafurika ari abantu binjiza amafaranga y’amahanga bita amadevise muri Afurika ku buryo bafite uruhare runini mu iterambere ry’ibihugu bigize Afurika.

Avuga ko ku bijyanye n’umuco n’ibindi, abagize diaspora nyafurika ari intumwa n’abasakazabutumwa bahoraho b’ibihugu bakomokamo, ku buryo usanga bahagarariye imico yabo ya kinyafurika aho bari ndetse bakagerageza kuyubahisha no kuyiteza imbere.

Rutayisire ati “By’umwihariko, Diaspora nyafurika ni amaso kandi bakaba amatwi n’inkingi za mwikorezi mu kumenya imico y’abanyamahanga no gutanga amakuru n’ubumenyi bumurikira Afurika igikwiriye gukorwa cyazamura abanyafurika baba muri Afurika”.

Avuga ko Afurika yabayeho ari ivomo ndetse inasuzugurwa n’abanyamahanga kandi kugeza n’ubu bikaba hari aho bigikorwa, ngo kugira ngo bihagarare hari byinshi bigomba gukorwa ariko cyane cyane inkingi ya byose bikaba ari abanyafurika bagomba guhindura imyumvire yo kureka gutera ivi no gutanga icyuho cy’abaje kubayobora no kubaryanisha kugira ngo babone uko babiba.

Rutayisire avuga ko ikindi kigomba gukorwa ari uko Afurika igomba gushyira imbaraga mu ishoramari, no koroshya ikorwa ry’ubucuruzi, kuruta guhanga amaso inkunga z’amahanga.

Ikindi na none nuko ubukungu n’ikoranabuhanga by’Afurika bigomba gutezwa imbere bikava ku rwego ruciriritse bukajya ku rwego rw’uko umutungo kamere w’Afurika utunganyirizwa muri Afurika noneho ukagurishwa hanze ari ibintu bitunganye kandi bishoboye guhangana n’ibikorerwa mu mahanga.

By’umwihariko, ngo Afurika igomba guteza imbere ubuhahirane hagati y’ibihugu biyigize maze igahinduka isoko rinini riteza imbere Abanyafurika mbere y’abandi aho guhinduka isoko riteza imbere abanyamahanga noneho Abanyafurika bakagenerwa ibisagutse.

Akaba avuga ko kuba Umukuru w’Igihugu Paul Kagame kuri ubu ari we uyoboye Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, akaba asanzwe afatwa nk’umuntu wahinduye amateka y’u Rwanda, akaba anashinzwe amavugurura y’uyu muryango agamije guha Afurika umurongo, ibi bituma hari byinshi bizahinduka muri uyu mugabane, kandi bizahora byibukwa ibihe byose mu kwigira kwawo, ari ko kwibohora nyako.