Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Diamond yiyemeje kugura umutungo mu Rwanda

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya Jan 17, 2018

Abdul Naseeb Juma uzwi nka Diamond Platnmuz abinyujije ku rukuta rwe rw’urubuga rwa Instagram yatangaje ko yifuza kugura inzu mu mujyi wa Kigali.

Umuhanzi Diamond Platnmuz wo muri Tanzaniya

Nyuma y’uko yanditse avuga ko yafashe uwo mwanzuro, abantu banyuranye  banditse bamubwira aho ashobora kugura iyo nzu bamwe bakamubwira i Nyamirambo, Nyarutarama, ku Kimihurura, i Kagugu n’ahandi..

Uyu muhanzi kandi yavuze ko akunda cyane  U Rwanda  akaba ari yo mpamvu ashaka kuhatunga inzu.

Yagize ati “Ndashaka kugura inzu  i Kigali hakazaba ari iwange handi”.

Nkuko Diamond ari icyamamare hari umwe mu bakunda umuziki we wo muri Kenya wamubwiye kujya kugura inzu muri Kenya.  Ku rukuta rw’urubuga rwa Instagram rwe kandi, Diamond yashyizeho ifoto y’Umujyi wa Kigali hagaragaramo inyubako zirimo  iya Kigali Convention Center, Kigali Heights n’izindi.

Ifoto y’Umujyi wa Kigali Diamond yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram

Diamond Platnmuz ubusanzwe azwi ku ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa “ Waka”, “ Eneka”,” Sikomi”, “ Love you die”, “ Hallelujah” n’izindi.