26°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Diamond ayoboye abandi Banyafurika mu kugira indirimbo zarebwe cyane

Yanditswe na Ndamyirokoye François

Ku ya 26-03-2020 saa 10:47:35
Icyamamare Diamond Platnumz wo muri Tanzania

Abdul Naseeb uzwi nka  Diamond Platnumz akaba n’umuyobozi w’inzu  ya muzika  ifasha abahanzi mu bijyanye na  muzika ya WCB, yabaye umuhanzi wa mbere muri Afurika ufite indirimbo zarebwe cyane kuri Youtube aho indirimbo ze zarebwe na miliyoni 900 ku muyoboro we wa Youtube kuva yafunguza konti kuri uru rubuga mu mwaka wa  2011.

Uteranyije umubare w’abarebye indirimbo za Diamond kuri Youtube bitanga igiteranyo cya miliyoni 900.

Uyu muhanzi ufite miliyoni zirenga eshatu zimukurikira kuri Youtube (Subscribers) ashyiraho indirimbo ze n’amashusho y’ibitaramo bikomeye akorera muri Tanzaniya  no mu bindi bihugu, uko ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ze bikorwa n’ibindi.

Diamond ukunzwe mu ndirimbo ‘Jeje’ abahanzi bo muri  Nigeria nka  Wizkid ufite indirimbo zarebwe na miliyoni 792, Burnaboy  ufite  indirimbo zarebwe na miliyoni 429 ndetse na Davido ufite indirimbo zimaze kurebwa na miliyoni 543.

Diamond kandi ari ku rutonde rw’abahanzi bo muri Afurika bafite umubare munini  w’abakurikirwa kuri Youtube “Subscribers”

Uru rutonde ruyobowe n’Umunya-Marocco uririmba mu njyana  ya Pop, Saad Lamjarred ufite abamukira kuri Youtube basaga miliyoni 8.

Diamond  ari mu bahanzi bihagazeho muri Afurika, ahanini bitewe n’ibikorwa bye bya muzika bituma arushaho kugira imitungo myinshi ari nako yegukana ibikombe bitandukanye.

Ku rubuga rwa Instagram  ho Diamond   akurikirwe n’abantu barenga miliyoni icyenda.

Zimwe mu ndirimbo azwiho harimo iyitwa “African beauty” yakoranye na Omarion, “Baba lao”, “Inama” yakoranye na Fally Ipupa, “The one” kandi afite n’izindi.

Umwanditsi:

Ndamyirokoye François

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.