Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Depite Uwamariya yasabye abanyeshuri kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Yanditswe na Iyaremye Yves

Ku ya 12-03-2019 saa 15:12:43
Depite Uwamariye yasabye abanyeshuri kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Depite Uwamariya Odette yasabye abanyeshuri bo mu Karere ka Rubavu kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose by’umwihariko irishingiye ku gitsina rikunze kwibasira abana b’abakobwa bagahura n’ibibazo bitandukanye birimo gutwara inda zitateganyijwe.

Yabigarutseho aganira n’abanyeshuri mu ishuri ryisumbuye rya Koleji Inyemeramihigo riherereye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rubavu, aho yanababwiye ko ibijyanye n’ihohoterwa ubuyobozi bwabihagurukiye, bwakajije ibihano k’uhamwe n’icyaha cyo guhohotera.

Ati: “Kuri ubu ndashishikariza buri muntu wese kumenya ko guhangana n’ihohoterwa biri mu nshingano ze, mwebwe banyeshuri hari uburyo muhohoterwamo muge mubivuga, muba muzi mugenzi wanyu byakorewe, ni byiza kubivuga kugira ngo atabarwe kuko uwabyihereranye ingaruka ni we zibaho ubuzima bwe bwose zikanagera no ku bandi n’Igihugu muri rusange”.

Akomeza agira ati: “Umukobwa ukiri mu mashuri makuru wasambanyijwe agahohoterwa icyo yari kuzageraho ntaba akikigezeho, kuko niba yasamye amashuri arayahagarika, ni amahirwe amucitse, ntazongera kugendana n’abandi, aramara imyaka yicaye, iwabo hari aho usanga bamuha akato”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko bwahagurukiye gukangurira buri wese kurwanya ihohoterwa aho riva rikagera by’umwihariko irikorerwa abana b’abakobwa, mu rwego rwo kwitegurira ahazaza heza h’Igihugu n’abangavu bameze neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Uwampayizina Marie Grace ati: “Hari ingamba zagiye zifatwa zigamije kurwanya ihohoterwa by’umwihariko irikorerwa abana b’abakobwa, mbere wasangaga bahohoterwa bakabirangiriza mu muryango ngo bumvikanye, bakirengagiza ingaruka zishohora gukurikiraho ariko kuri ubu bigenda bicika, ubonetse agafashwa na Isange One Stop Center n’uwabikoze yaba atatorotse cyane ko inaha bakundaga kujya muri Congo agakurikiranywa. Ni ugukomeza gushyiramo imbaraga n’ubukangurambaga bugakazwa”.

Ishimwe Aisha umwe mu banyeshuri biga muri Koleji Inyemeramihigo ashima ubuyobozi kuba bwarahagurukiye ihohoterwa ndetse ngo na bo biyemeje kujya bavuga aho baribonye.

Ati: “Hari igihe umukobwa ahohoterwa wenda umusore yamushukishije akantu gato akaba amuteye inda, akagira ubwoba bwo kubivuga ukajya kumenya ubwenge yaratorotse, umukobwa agasanga yarasamye cyangwa yaranduye SIDA, kuri ubu turashima uburyo hajeho ubufasha k’uwahohotewe n’uwakoze ayo mabi agakurikiranwa”.

Buri muntu wese arakangurirwa kwirinda ihohoterwa ndetse ngo n’aho bigaragaye bagatanga amakuru kugira ngo uwahohotewe abe yafashwa kugana Isange One Stop Center haba hari ubufasha bw’ibanze bamuha harimo kumukurikirana, kuba bamurinda kwandura Virusi itera SIDA mu gihe ashobora kuba yanduye ndetse ngo banamufasha guhura n’abanyamategeko kuko baba bahari bunganira abahuye n’ibibazo by’ihohoterwa.

Depite Uwamariye yasabye abanyeshuri kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Umwanditsi:

Iyaremye Yves

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.