Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Depite Nizeyimana yagaragaje ko mu 1962 ubutegetsi bwumvise ubwigenge nabi

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 01-07-2019 saa 15:11:40
Depite Nizeyimana Pie akaba na Perezida w'Ishyaka rya UDPR yasobanuye ubwigenge bw'u Rwanda

Perezida UDPR, Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi, Depite Nizeyimana Pie, yagaragaje uko ubwigenge bwumviswe nabi n’ubutegetsi bigatuma bwumva ko bugiye kwipakurura Umututsi birimo no kumumenesha mu gihugu.

Perezida wa UDPR, Depite Nizeyimana Pie, avuga ko mu mashyaka yariho mu 1959 nyuma ya Rudahigwa, uretse UNAR nk’Ishyaka Ryaharaniraga Ubumwe bw’Abanyarwanda ryari rishyigikiwe n’umwami Kigeli Ndahindurwa, ngo andi mashyaka nta bwigenge yashakaga.

RADER yavugaga ko ubwigenge bukenewe byibuze mu myaka 8, naho PARIMEHUTU ikavuga ko ubwigenge ari ubw’Abatutsi, nk’uko Nizeyimana abivuga.

Depite Nizeyimana ahamya ko ubwigenge bwumviswe nabi bityo ubutegetsi bukabufata nko kwipakurura. Mu kiganiro n’Imvaho Nshya yagize ati: “Kuva tariki 1 Nyakanga 1962 u Rwanda rumaze kubona ubwigenge, abasimburanye ku butegetsi bumvise ubwigenge nko kwipakurura kuko ubutegetsi bwa Kayibanda Gregoire bwaranzwe no kumenesha Abatutsi, barabatwikira ndetse baranabasahura”.

Akomeza avuga ko ubutegetsi bwa Repubulika ya kabiri bwakurikiye ubwa Kayibanda bwo bwaje budakandamiza Umututsi gusa, ahubwo ko n’uwitwaga Umunyanduga wese ahereye kubo yari asimbuye ku butegetsi, yababonaga nk’abanzi b’Igihugu.

Depite Nizeyimana ashimangira ko ubwigenge nyabwo bwagezweho nyuma y’urugamba rwo Kubohora Igihugu, ahashyizweho politiki y’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda kuko ngo ari yo ifite intego yo kwegeranya abanyarwanda no kubabanisha neza. Ati “Icyo ni cyo cyari igitekerezo cya mbere cy’abaharaniye ubwigenge”.

Depite Nizeyimana, Perezida wa UDPR, agaragaza ko kugeza ubu hari intambwe imaze guterwa nyuma y’imyaka 57 u Rwanda rubonye ubwigenge by’umwihariko nyuma y’imyaka 25, FPR-Inkotanyi wagize uruhare rukomeye mu guhagarika jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no kubohora Igihugu.

Perezida w’Ishyaka rya UDPR, Depite Nizeyimana Pie, avuga ko imyaka ibaye 57 u Rwanda rwigenga kandi rugiye mu mubare w’ibihugu byigenga. Ashimangira ko kwigenga k’u Rwanda bisobanuye ko nta muntu ugomba kuruvogera yaba ava i mahanga cyangwa se umwenegihugu.

Depite Nizeyimana Pie akaba na Perezida w’Ishyaka rya UDPR yasobanuye ubwigenge bw’u Rwanda

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.