Depite Kamanzi: Dukwiye kwibuka ko igihugu hari igihe cyageze kikamera nk’igipfuye

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel

Ku ya 12-04-2019 saa 06:32:18
Depite Kamanzi Erneste ageza ubutumwa ku bitabiriye umuhango wo kwibuka abahoze ari abakozi b'amakomoni yavuyemo Akarere ka Kamonyi

Depite Kamanzi Erneste asanga Kwibuka ari uburyo bwo kuzirikana aho igihugu cyavuye, gutekereza ku bikeneye gukorwa n’uruhare rwa buri Munyarwanda mu gukomeza kucyubaka.

Ubwo yitabiraga umuhango wo kwibuka abahoze ari abakozi b’amakomini mu Karere ka Kamonyi Depite Kamanzi yagize ati: “Iyo twibuka Jenoside uyu munsi tuba tuzirikana uko urugendo twagenze muri iyi myaka 25 ishize, ibyakozwe, uruhare buri umwe yagize ariko duharanira kubikomeza no kongeramo imbaraga kurushaho.

Ni ukwibuka ko Igihugu cyacu hari igihe cyageze kikamera nk’igipfuye, ko hari igihe cyakongotse burundu ariko cyavuye ibuzimu kikongera kugera ibuntu; ni ukongera kwibuka ko igihugu cyacu kigeze kuba mu mwijima ariko uyu munsi cyabonye urumuri”.

Depite Kamanzi yavuze ko Jenoside yabayeho kubera ko igihugu kigeze kwimika urwango, ariko mu kuyibuka hazirikanwa ko uyu munsi Abanyarwanda bigishwa gukundana.

Ngo ni n’umwanya wo guha agaciro umutekano igihugu cyabonye kubera uruhare rw’Ingabo zahagaritse Jenoside n’urwo zikomeje kugira mu gukomeza kucyubaka mu myaka 25 ishize.

Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateje igihombo ku benegihugu bose, iyi ikaba ari yo mpamvu bagomba guhurira ku ntero y’uko idakwiye kongera kuba kandi ntibigarukire mu magambo gusa.

Ati: “Nta muntu n’umwe wungukira muri Jenoside, Jenoside ni igihombo ku benegihugu bose b’igihugu yakorewemo, twese Abanyarwanda yaduteje igihombo ari na yo mpamvu iyo tuyibuka tuzirikana ko idakwiye kongera kubaho ukundi. Nta bwo ari ukubivuga mu magambo gusa ahubwo ni uko buri wese agomba kubigiramo uruhare.

Hari umuhanga wavuze ngo ibisabwa kugira ngo ikibi kiganze ni uko abeza batagira icyo bakora, uyu munsi rero abitwa abeza turi benshi nta bwo abanyakibi bashobora kutunesha ngo batume ibyo twagezeho bisubira inyuma, ni byiza ko ibyo twagezeho dukomeza kubisigasira ariko tukongeraho n’ibindi kugira ngo tubiteze imbere”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Kayitesi Alice, yashimye ibyakozwe kugira ngo Abanyarwanda bongere kugarurirwa igihugu n’ubushake bwa politiki mu kurushaho kubunga no kubabanisha neza.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kamonyi, Munezero Pacifique, yasabye ababyeyi kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside kuko uyubakiyeho aba yifuriza ikibi abo abyara.

Ati: “Iyo ubyara uba ushaka ko abo ubyara batera imbere, ntabwo rero umubyeyi wubakiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside yifuriza ibyiza abo abyara. Ubutumwa twatanga ni uko ababyeyi bagerageza gukunda abana babo kuko ntawubyara agamije kwirogera. Nagira ngo mbisabire ngo buri wese igihe mu mutima we hajemo inabi age agerageza ayisimbuze ineza, ibyo ni byo bizatuma abo tubyara bagira ejo hazaza heza”.

Abakozi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahoze bakorera amakomini mu Karere ka Kamonyi bamenyekanye kugeza ubu bagera kuri 16, harimo abakoreraga Komini Runda, Mugina, Musambira, Taba na Kayenzi.

Depite Kamanzi Erneste ageza ubutumwa ku bitabiriye umuhango wo kwibuka abahoze ari abakozi b’amakomoni yavuyemo Akarere ka Kamonyi

 

Umwanditsi:

Kanamugire Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.