Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Depite Barikana: Umuhinzi aracyavunika ariko agasarura duke

Yanditswe na Manishimwe Noël

Ku ya 03-01-2019 saa 19:07:22
Iki kibaya cya CYUNUZI gihingwamo umuceri n’abaturage bo m’uturere twa Ngoma na Kirehe. Ifoto/Umuseke

Depite Barikana Eugène yemeza ko hakurikijwe imbaraga umuhinzi akoresha kuva ihinga ritangiye kugeza rirangiye n’imvure ahura nazo; hari aho inyungu zibuvamo zikiri nke.

Yabivuze ubwo Komisiyo y’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite yasuraga bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Ngoma.

Baganira n’abahinzi bo mu Mirenge ya Murama na Rukira, abadepite bagaragarijwe icyo umuhinzi asabwa kuva ku gutegura umurima, kugeza asaruye; akanagurisha umusaruro we.

Mukankwiro Annonciatta uhinga umuceri kuri are 17, agaragaza ko uwo murima we awuhinga igihe k’iminsi 6 wenyine, nyuma agatera imbuto, agashyiramo ifumbire; agakomeza kuwitaho kugeza asaruye.

Kugira ngo umuceri yahinze were mu gihembwe kimwe kimara amezi 6, aba yashoyemo amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 166.

Agaragaza inyungu akuramo yagize ati “Iyo maze kugurisha mbaze neza, mbona nkuramo inyungu y’ibihumbi 185; nyuma y’amezi 6.”

Bisobanuye ko Mukankwiro uhinga umuceri, yinjiza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30 ku kwezi nk’umushahara uwuturukamo; kandi abahinzi bawo bahuriza ku kugaragagaza ko bigoye ko umuhinzi w’umuceri yabifatanya no guhinga ibindi bihingwa; kuko umuceri bisaba kuwukurikirana hafi igihe kinini.

Uretse ubuhinzi bw’umuceri, umwe mu bahinzi b’ibigori mu Murenge wa Murama na we yagaragaje ko iyo yahinze neza bikera, kuri hegitari 1 bimusaba gushyiramo igishoro cy’amafaranga agera ku bihumbi 762, akezaho ibigori toni 4.5; mu gihe cy’amezi 4; ubwo inyungu ikaba ibihumbi 175frw.

Ugabanyije 4, wasanga uyu muhinzi w’ibigori yinjiza amafaranga ibihumbi 43; kandi abenshi muri aba bahinzi baba bafite imiryango basabwa kwitaho, kwambara, kurya; no kwiteza imbere mu bundi buryo butandukanye.

Nyuma yo gusangizwa ubuhamya na bamwe mu bahinzi, Depite Barikana Eugène yemeje ko hashingiye ku bishoro n’imvune umuhinzi agira kuva mu gutegura umurima, kugeza ku kugeza umusaruro ku isoko; inyungu abona ari nke.

Ati “Ubuhinzi buracyarimo ikibazo, kuko ukurikije imbaraga n’imvure umuhinzi ashoramo, dushingiye nko ku mibare umuhinzi w’umuceri winjiza ibihumbi 30; ni make cyane. Inyungu umuhinzi abona iracyari nto.”

Nyuma yo kuganira n’abaturage, Abadepite bo muri Komisiyo zitandukanye bagira umwanya wo kugeza ku nteko rusange ibibazo n’ibyifuzo abaturage babatumye, nyuma yo gusuzumwa; bigakorerwa raporo ishyikirizwa inzego za Leta bireba; kugira ngo ibibazo bihari bishakirwe ibisubizo.

Depite Barikana Eugène (ubanza ibumoso) yemeza ko hakurikijwe ibishoro umuhinzi asabwa n’imvure ahura na zo_ inyungu ziva mu buhinzi zikiri nke (Ifoto Manishimwe N)

Umwanditsi:

Manishimwe Noël

One Comment on “Depite Barikana: Umuhinzi aracyavunika ariko agasarura duke”

  1. Ibi nibyo duhora tugarukaho buri munsi, MINAGRI na MINICOM bararangaye cyane, MINAGRI cyane cyane ifite uruhare rinini mubihombo by’abahinzi, imbuto duhinga ifite ubushobozi bwo gutanga umusaruro muto ugereranije n’iyo igihugu byo mukarere duhuje ikirere bahinga, Urugero :Zambia na Zimbabwe bageze kuri toni 11 kuri hectare no kuzamura, soya bageze kuri toni 4.5, kandi turacyagura imbuto iduhenze inyinshi tuyigurushwa na company nka SEEDCO ari nazo zitanga zikanakora ubushakashatsi kumbuto n’ibyakorwa Ngo zitange umusaruro,ukibaza impamvu ababishinzwe batagerageza izo Zimbabwe na Zambia bahinga bakeza batyo ukabura igisubizo

    Ikindi ni uruhare rw’abashinzwe iyamamazabuhinzi baracyafite intege nke cyane, inzego zashizweho nk’abajyanama b’ubuhinzi mumudugudu ntibakurikuranwa ngo bakore neza inshingano bemeye, kuko n’izi mbuto tugira usanga zizatanga umusaruro at maximum kuko zititabwaho uko bikwiye, bikaba biterwa n’ubumenyi buke bw’abahinzi kuberako abashinzwe iyamamazabuhinzi badakora neza akazi bashinzwe, cg bigaterwa n’ubushobozi buke mu kubona ibikeberwa byose

    Ikindi kibitera ni uko MINAGRI isa n’ituyobya mu kutubwira ibyo igihingwa gikenera, Urugero nko kubigori usanga ibyo babwiye umuhinzi uhinga Nyamasheke ari byo babwiye uhinga Nyagatare ngo ifumbire ni ibiro 100 bya DAP mugutera na 50 bya UREA mu kubagara kuri hectare imwe, ese ubutaka ni bumwe?

    MINICOM yo rero uko igena ibiciro ntigendera kubyashowe iyo n’umuhinzi ngo ihe agaciro production cost yongereho inyungu ibare n’igihe umuhinzi yategereje

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.