Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Davido na Akon bakoranye indirimbo nshya

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya Mar 12, 2018

Umuhanzi Davido uheruka gutaramira mu Rwanda ubusanzwe witwa David  Adedeji Adeleke  ukomoka muri Nigeria yakoranye indirimbo  n’umuhanzi Akon ikaba yitwa “Bad Guys”.

Davido ukomoka muri Nigeria

Iyo ndirimbo yakorewe mu nzu itunganya umuziki ya Akon ari yo yitwa “Convikt Music”.

Muri iyo ndirimbo kandi harimo undi muhanzi ukomeye wo muri Nigeria ari we Runtown na we wigeze kuza gutaramira mu Rwanda mu 2017.

Davido ni umuhanzi umaze gukomera ku mugabane w’Afurika ndetse no hanze yayo dore ko amaze gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye barimo R.Kelly na Meek Mill.