Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Damian Marley akomeje ubuhanzi

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 30-01-2018 saa 07:52:26
Umuhanzi Damian Marley umwana wa Bob Marley

Damian Robert Nesta “Jr. Gong” Marley umuhungu wa  nyakwigendera Bob Marley akomeje ubuhanzi ubu akaba yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa “ Speak life”.

Umuhanzi Damian Marley umwana wa Bob Marley

Mu mashushyo y’iyi ndirimbo hagaragaramo by’umwihariko abantu babayeho mu buzima bugoranye dore ko n’ubundi ari indirimbo ivuga ku buzima.

Akangurira ababayeho muri ubwo buzima kurushaho gukora cyane kugira ngo babashe kugera ku iterambere.

Uretse iyi ndirimbo  uyu muhanzi afite izindi ndirimbo zirimo iyitwa “Welcome to Jamrock”, “Liquor store blues” yakoranye na  Bruce Mars gusa afite n’izindi.

Yakoranye indirimbo kandi n’icyamamare Jay Z yitwa “Bam”.

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.