Cyemayire yararekuwe nyuma y’iminsi 25 akorerwa iyicarubozo na CMI muri Uganda

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Jan 31, 2018

Undi Munyarwanda, Cyemayire Emmanuel, wari umaze imyaka 4 akora ubucuruzi mu gihugu cya Uganda, yatangaje ko amaze iminsi 25 akorerwa iyicarubozo n’abo mu gisirikare cya Uganda mu rwego rw’ubutasi, CMI. Yasabye Abanyarwanda bariyo batekereza ibikorwa bibi kubireka bakumva ko nta cyo bizabagezaho.

Cyemayire Emmanuel asobanurira itangazamakuru uko yakorewe iyicarubozo muri Uganda mbere yuko yoherezwa mu Rwanda (Foto James R)

Ibi yabitangaje ejo hashize tariki ya 30 Mutarama 2018. Mu kiganiro n’itangazamakuru, Cyemayire w’imyaka 44 y’amavuko yasobanuye byinshi ku nzira y’iyicarubozo amazemo iminsi 25 mu gihugu cya Uganda arikorerwa n’abo mu rwego rw’ubutasi bw’icyo gihugu bakuriwe na Maj. Mushambo kuva tariki ya 4 Mutarama 2018 ubwo yafatwaga kugeza tariki ya 29 ashyikirizwa urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda.

Cyemayire ugaragara nk’unaniwe kubera ibyo avuga amaze iminsi akorerwa, yavuze ko ubwo yari amaze gucuruza agiye kugura ibintu mu iduka yumvishe umwana we amuhamagara amumenyesha ko hari abo mu gisirikare baje kumushakira mu rugo iwe bakamubura bityo atagomba kuhagera kuko bamushaka kandi bamufunga.

Kuko yumvaga nta we asanzwe afitanye na we ikibazo yihutiye kugera iwe ngo amenye amakuru, baza kugaruka bayobowe na Maj. Mushambo ari nabwo bamufashe bakamujyana mu kigo cya gisirikare cya Makenke apfutse mu maso, yakorerwaga iyicarubozo mu cyumba wenyine n’ahandi bamujyanaga bamubaza ibibazo bitandukanye kugeza ubwo yarekurwaga tariki ya 29 Mutarama 2018 agipfutse mu maso.

Ati “Namenye aho ndi nyuma kuko nabajije indi mfungwa twari kumwe, namaze iminsi umunani nziritse amaguru yose n’amapingu bayanaganika ku cyuma, amaboko nayo barayazirika, ndyama hasi ku makaro. Namaze iyo minsi umunani ahantu mu ngazi, nta muntu umbaza uretse kuza kunkubita mu gitondo na nimugoroba inshyi n’imigeri, bambaza ngo nazanywe n’iki, nta cyo nifubitse, nahagiriye ibihe bikomeye cyane kuko naharwariye umugongo na n’ubu urambabaza.”

Nyuma y’iyo minsi, Cyemayire yagiye abazwa ibintu bitandukanye ku gihugu ke, abazwa imyirondoro ye yose n’inshuti ze, icyamujyanye muri icyo guhugu, anabazwa imitungo ye, amakonti abitsaho, amatelefone y’abo azi bose mu Rwanda no muri Uganda ari nako umunsi ku wundi ahora abazwa kugira ngo bamenye impamvu yajyaga agera aho akaza mu Rwanda.

Ati “Bambazaga icyanzanye muri Uganda, mbabwira ko naje gucuruza, mbabwira ko mfite ikemezo k’Ikigo k’imisoro cya Uganda kuko nishyura imisoro kandi mfite uruhushya rw’inzira (Passport) itarata agaciro.

Impamvu njya mu Rwanda ni yo yabaye ikibazo cyane, kuko nsanzwe nza mu Rwanda kuko mfite umuryango, mpaza kenshi nje kureba umuryango wange, mfite mama aracyariho, ararwaragurika kuko akuze nkunda kuza kumusura. Bambazaga buri tariki nazaga mu Rwanda icyo nabaga nje gukora, ngasobanura ariko ukabona ntibabyumva.

Barangije barambwira ngo ‘Emmanuel, dukurikije ibibazo tukubajije, twagufashe dukeka ko uri muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ariko dukurikije ibibazo tukubajije dusanze uri mu buryo bwemewe n’amategeko. Tuzagufungura mu gihe tutazi ariko Boss (ubakuriye) wacu ni we uzagufungura, genda wihangane utegereze.”

Cyemayire yakomeje avuga ko kuva ubwo yatangiye gukurwaho amapingu ariko agipfutse mu maso, akomeza gufunganwa n’abandi batandukanye bo mu bihugu bindi nka Somalia, RDC Congo n’abandi bo muri Uganda bafungiwe ibyaha bikomeye by’iterabwoba bari mu byumba bitandukanye aza kurekurwa tariki ya 29 Mutarama 2018 ubwo yashyikirizwaga ubuyobozi bwo ku mupaka wa Gatuna bakavuga ko yari muri icyo gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.

Mu buryo bw’imitungo, Cyemayire urahira ko atasubirayo, avuga ko yari afite ibintu byinshi byo mu rugo, iduka ririmo ibintu by’agaciro ka miliyoni 20 z’amashiringi ya Uganda kandi mu kwezi yinjizaga agera kuri miliyoni n’igice.

Cyemayire akeka ko intandaro yo gufatwa kwe kugeza aho akorewe iyicarubozo byaba byaraturutse ku mushumba wo mu itorero yasengeragamo rya Agape Church, riyobowe na Rev. Nyirigira Deo, itorero avuga ko rizwi kuba ririmo abantu batavuga neza u Rwanda kandi atarabashyigikiye.

Mu butumwa yageneye Abanyarwanda bakiri muri Uganda bafite imigambi mibi, yagize ati “Nabakangurira kuva muri biriya bikorwa kuko nta cyo bizabagezaho. Nyirigira icyo ashaka ni amaboko, iyo yumvise Umunyarwanda uje arwanya Leta aramwakira kubera ko aba ashaka amaboko. Ndabakangurira kureka Nyirigira kuko nta kintu azabagezaho.”

Cyemayire Emmanuel yoherejwe mu Rwanda nyuma y’abandi Banyarwanda banyuranye nabo bakorewe iyicarubozo na CMI.