Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Cyanika: Ubuyobozi busanga abaturage aho batuye bukabaha serivisi

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 09-06-2019 saa 08:00:29
Ibumoso ni Mukandahiro Monique, atanga ifishi apimishirizaho umwana we ngo ushinzwe irangamimerere amwandikire umwana (Foto Samuel M)

Mu gihe bimenyerewe ko umuturage ushaka serivisi runaka ku buyobozi bwite bwa Leta afata n’umwanya akajya kuyisaba aho ibiro by’ubuyobozi biri cyangwa akifashisha uburyo bw’ikoranabuhanga bwateganyijwe, mu murenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe, ubuyobozi bwashyizeho ubundi buryo bwo kwegera abaturage, abashaka serivisi bakazihabwa hafi y’abo batuye batiriwe bajya ku biro by’umurenge.

Umuyobozi ushinzwe irangamimerere (Etat Civil) n’ushinzwe serivisi z’ubutaka n’ushinzwe ubuhinzi mu murenge, bajya mu tugari no mu midugudu bigize uwo murenge bagatera intebe ahirengeye abaturage, hanyuma abafite ibibazo bitandukanye bakabikemurira aho bagasubira mu mirimo yabo.

Imvaho Nshya yasanze bamwe mu baturage baje gukemurirwa serivisi bakeneye mu mudugudu wa Gasharu mu kagari ka Gitega muri uwo murenge, bishimiye gahunda yo kwegerezwa abayobozi batanga serivisi hafi y’ingo zabo, batangaza ko bibagabanyiriza urugendo bajyaga bakora bajya gushaka abo bayobozi.

Mukandahiro Monique, ni uwo mu mudugudu wa Gasharu, amaze gufashwa kwandikisha umwana we. Ati “Bari babitangaje ko abakererewe kwandikisha abana natwe twaza; bariya bayobozi no bo basanzwe batwandikira abana ku murenge wa Cyanika; kuba baje hano mu mudugudu wacu byangabanyirije kuba najya ku murenge kuko ni kure. Kuva mu rugo njya ku murenge nkoresha nk’isaha n’igice, kuva mu rugo nza hano ni iminota 15 gusa nabwo utihuse.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, Mudahunga Callixte, yatangarije Imvaho Nshya ko icyo gitekerezo cyaje kugira ngo bese umuhigo wo gutanga serivisi nziza kandi zihuse ku baturage, cyane mu kwandikisha abana.

Ati “Ni mu rwego rwo kugira ngo uwo muhigo tuwese cyane cyane ko dusigaje iminsi mike kugira ngo umwaka w’ingengo y’imari usozwe, bikaba byiza rero abaturage tuvuga biba ngombwa ko tubegera, tukaza hafi mu tugari twabo kuhakorera.”

Mudahunga akomeza avuga ko batarashyiraho ubwo buryo wasangaga batesa imihigo uko bikwiye.

Ati “Ikibazo cyariho ni ukutesa umuhigo kubera ababyeyi batitabiraga mu byerekeranye no kwandikisha abana no kwandukuza abapfuye, ugasanga ntibitabira kandi ubukangurambaga buba bwakozwe; ibyo rero bigasaba ko twegera hafi.

Muri rusange, dusanzwe tubikora rimwe mu kwezi kuva byatangira muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019 ariko ubu twashyizemo imbaraga birimo gukorwa rimwe mu cyumweru kuko hasigaye iminsi mike ngo umwaka w’ingengo y’imari urangire. Mu tugari dutandatu dusigaje utugari tubiri.”

Kugira ngo abo bayobozi batagera mu mudugudu runaka bakabura uwo bakira, mbere y’uko bitegura kuza Umukuru w’Umudugudu afata igihe cyo kubarura abafite ibibazo bitandukanye akabamenyesha umunsi abayobozi bazabagereraho bose bikorohera abatanga izo serivisi gukemura ibibazo byose mu gihe kimwe.

Ibumoso ni Mukandahiro Monique, atanga ifishi apimishirizaho umwana we ngo ushinzwe irangamimerere amwandikire umwana (Foto Samuel M)

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.