Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Cricket: Uganda yakomeje mu cyiciro cya nyuma cyo gushaka itike y’igikombe cy’Isi

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 22-11-2021 saa 16:00:00
Ikipe ya Uganda nyuma yo gushyikirizwa igikombe

Kuva taliki 17 kugeza 20 Ugushyingo 2021 mu Rwanda habereye imikino y’Afurika  y’icyiciro cya nyuma  yo  gushaka itike y’igikombe cy’Isi mu mukino wa Cricket  « 2021 ICC Men’s T20 World Cup Africa Qualifier Regional Final ».

Iyi  mikino yitabiriwe n’amakipe 4  ari yo  Kenya na Nigeria, Uganda na Tanzania maze ikipe  ya Uganda yitwara neza aho yasoje ari iya mbere ikomeza mu cyiciro cya  nyuma cyo gushaka itike kizaba kirimo amakipe atandukanye yo mu  bice bitandukanye by’Isi  “Global Qualifier”.

Aya makipe yakinnye hagati yayo umukino ubanza n’uwo kwishyura. Ubwo irushanwa ryasozwaga taliki 20 Ugushyingo 2021, ikipe ya Kenya na Uganda zanganyaga amanota mbere y’uko zihura mu mukino wo kwishyura.

Muri uyu mukino, Kenya ni yo yatangiye ikubita agapira ishaka amanota “Batting” maze mu dupira 120 (Overs 20) ikora amanota 123. Ikipe ya Uganda yasabwaga amanota 124 na yo yatangiye gukubita agapira “Batting”, ubwo bari bageze kuri Overs ya 14 haguye imvura nyinshi umukino urahagarara, nyuma imvura ihise  umukino urakomeza gusa ikipe ya  Uganda ihabwa intego  yo gutsinda amanota 37 mu dupira 27 kugira ngo  yegukane intsinzi aho basabwaga amanota 118 mu dupira 114.

Mu dupira 106 (Overs 17.4), Uganda yatsinze amanota 118 ihita yegukana intsinzi.

Ubwo Uganda yakinaga na Kenya

Mu yindi mikino yari yabanje, Uganda yari yatsinze Tanzania naho Kenya yatsinze Nigeria. Ikipe ya Tanzania na yo itsinda Nigeria.

Imikino yasojwe Uganda ari yo iyoboye n’amanota 10, ikurikiwe na Kenya n’amanota 8, Tanzania ku mwanya wa 3 n’amanota 6 naho Nigeria isoreza ku mwanya wa nyuma wa 4  nta nota na rimwe.

Mu bakinnyi bitwaye neza harimo Sanjay Kumar Thakor (Tanzania) wateye neza agapira “Best Bowler” aho mu mikino 6 yakuye mu kibuga abakinnyi 10 (10 wickets).

Alex Obanda ukinira ikipe ya Kenya ni we wabaye umukinnyi wakubise neza agapira “Best Batsman” aho mu mikino 6 yakoze amanota 231 akaba ku mukino wa Nigeria yaratsinze amanota 103.

Alex Obanda

Umukinnyi witwaye neza mu irushanwa ryose “Player of the tournament” yabaye Riazat Ali Shah  wo muri Uganda wakoze amanota 106 akaba yarakuye mu kibuga abakinnyi 8.

Riazat Ali Shah

Nyuma yo kwitwara neza no kubona itike yo gukomeza mu kindi cyiciro, kapiteni w’ikipe ya Uganda Masaba Brian yatangaje ko bitari byoroshye kuko iyi mikino yari myinshi mu gihe gito ariko ashimira bagenzi be ko bagaragaje ishyaka   bigatuma bitwara neza.

Kapiteni w’ikipe ya Uganda, Masaba Brian

Ikipe ya Uganda  yakomeje mu kindi cyiciro cyo gushaka itike kizaba kirimo amakipe atandukanye yo mu  bice bitandukanye by’Isi  “Global Qualifier”. Iki cyiciro ubu kirimo amakipe 16 ari yo  Ireland, Netherlands, Oman, Papua New Guinea, Nepal, United Arab Emirates, Singapore, Zimbabwe, Bahrain, Hong Kong, Philippines, Jersey, Germany USA, Canada na Uganda.

Kapiteni w’ikipe ya Uganda, Masaba atangaza ko muri iki cyiciro  bagomba kwerekana isura nziza n’urwego rwiza  by’umukino wa Cricket muri aka Karere k’Afurika y’u Burasirazuba.

Aya makipe azagabanywamo amatsinda 2 y’amakipe 8 hanyuma itsinda A rizakina muri Gashyantare 2022 hazamuke amakipe 2  naho itsinda B rikine muri Gicurasi 2022 na ho hazamuke amakipe 2, aya makipe 4 azahita yiyongera ku makipe 12 yamaze kubona itike  hanyuma azakine imikino ya nyuma  y’igikombe cy’Isi “2022 Men’s ICC T20 World Cup” izabera muri Australia kuva taliki 16 Ukwakira kugeza 13 Ugushyingo 2022.

Amakipe 12 yamaze kubona itike arimo Australia, Afghanistan, Bangladesh,  England, India, Namibia, New Zealand, Pakistan,  Scotland,  South Africa, Sri Lanka na West Indies.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.