Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Cricket:   U Rwanda  rwizeye  insinzi mu irushanwa ryo gushaka itike y’igikombe k’Isi

Yanditswe na Amani Claude

Ku ya Jul 7, 2018

Uyu munsi

Kenya-Uganda (9h30)

Rwanda-Tanzania (13h50)

Tariki 08-07-2018

Uganda-Tanzania (9h30)

Rwanda-Kenya (13h50)

Tariki 10-07-2018

Tanzania-Kenya (9h30)

Uganda-Rwanda (13h50)

Tariki 11-07-2018

Tanzania-Uganda (9h30)

Kenya-Rwanda (13h50)

Tariki 13-07-2018

Kenya-Tanzania (9h30)

Rwanda-Uganda (13h50)

Tariki 14-07-2018

Uganda-Rwanda (9h30)

Uganda-Kenya (13h50)

Kuva uyu munsi tariki 07 kugeza 14 Nyakanga 2018 kuri Sitade mpuzamahanga y’umukino wa Cricket  iherereye i Gahanga  harabera   imikino y’amajonjora ihuza amakipe yo mu Karere k’Afurika y’ Iburasirazuba “East Africa  World T20 Qualifiers” .

Uhereye iburyo ni kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Dusabemungu Eric , Kapiteni wa Kenya Shemu Ngonje , Kapiteni w’ikipe ya Tanzania, Kassim Nasoro na Kapiteni w’ikipe ya Uganda, Mukasa Roger (Foto Bugingo F)

Iyi mikino  izahuza ikipe y’u Rwanda, Kenya, Uganda na Tanzania. Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Dusabemungu Eric atangaza ko bafite ikizere cyo kwitwara neza  bakurikije imyiteguro myiza bagize harimo n’imikino ya gicuti bakinnye n’ikipe y’igihugu ya Zambia.

Kapiteni w’ikipe ya Uganda, Mukasa Roger we yavuze ko  amakipe ari muri iri rushanwa akomeye ariko baje biteguye kwitwara neza.

Uyu munsi tariki 07 Nyakanga 2018 ubwo hatangira iyi mikino, ikipe ya Kenya irakina na Uganda (09h30) naho u Rwanda rukine na Tanzania(13h50).

Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Kenya, Shemu Ngonje  yagize ati Twariteguye  bihagije, si ubwa mbere tugiye gukina imikino nk’iyi, intego yacu ni ugutsinda”.

Naho Kapiteni w’ikipe ya Tanzania iza gukina n’u Rwanda, Kassim Nassoro  yavuze ko bishimira kuba bose bameze neza. Yagize ati “Kenya, Uganda n’u Rwanda ni  amakipe akomeye ariko tugomba gukora uko dushoboye tukitwara  neza”.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA”, Eddy Baraba  atangaza ko  imyiteguro yagenze neza ahasigaye ari imikino kandi nayo bizeye ko izagenda neza.

Perezida wa RCA, Eddy Baraba

Abanyarwanda barasabwa gushyigikira iyi kipe y’igihugu

Iyi mikino ni  yo ya mbere iri ku rwego rwo hejuru igiye kubera mu Rwanda, Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Dusabemungu Eric yasabye  abakunzi b’uyu mukino ndetse n’Abanyarwanda muri rusange kuza kubashyikigira ko na bo biteguye kwitwara neza.

Perezida wa RCA, Eddy Baraba na we  yasabye abantu kuza kwitabira iyi mikino igiye kumara icyumweru cyose aho bagomba gushyikira iyi  ikipe y’igihugu ariko bakanareba imikino  yindi kuko izaba inogeye ijisho.

Muri iyi mikino y’Afurika   hagomba kuzamuka amakipe 2 agomba kuzahura n’ayandi yazamutse mu bindi bice by’Afurika.

Mu itsinda ry’Afurika y’Iburengerazuba ryari rigizwe na Gambia, Ghana, Nigeria na Sierra Leone, ikipe ya Ghana na Nigeria ni zo zazamutse. Itsinda ry’ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo  birimo Botswana, Lesotho, Malawi, Mozambique,  Namibia,  Saint Helena, Swaziland na Zambia, imikino izabera muri  Botswana kuva tariki 28 Ukwakira kugeza 03 Ugushyingo 2018.

Amakipe abiri namara kuboneka hazaba imikino y’ikiciro cya nyuma hamenyekane ikipe 2 zizahagararira Afurika mu mikino y’igikombe k’Isi izabera muri Australia muri 2020.

Ubwo imikino yafungurwaga ku mugaragaro

Ubwo imikino yafungurwaga ku mugaragaro