U Rwanda rwahawe igihembo kubera gushishikariza abagore gukina Cricket
Yanditswe na BUGINGO FIDELE
Buri mwaka, ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Cricket “ICC” ritanga ibihembo ku mashyirahamwe y’uyu mukino y’ibihugu bitandukanye ku Isi bitewe n’ibyo bakoze cyane cyane mu iterambere ry’uyu mukino.
Tariki 04 Kanama 2020, ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA” ryashyikirijwe igihembo ryagenewe na ICC kubera gahunda yo gufasha abagore kwitabira Cricket “100% Cricket Female Participation Programme Of the Year Award”. Akaba ari igihembo cy’umwaka wa 2019.
Iki gihembo RCA ikaba yaragihawe kubera ubufatanye n’umuryango “Cricket Builds Hope” ufite intego yo gukoresha umukino wa Cricket mu rwego rwo guhindura imibereho aha bakaba baribanze ku bakobwa aho abafite hagati y’imyaka 15 na 25 bitabiriye amahugurwa ku mukino wa Criket ariko bigahuzwa n’amasomo y’ubucuruzi n’ubuyobozi.
Muri 2019 abagera kuri 300 ni bo bitabiriye iyi gahunda akaba ari na kimwe mu kerekezo cya RCA aho bifuza ko mu mukino wa Cricket hagaragaramo ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Perezida wa RCA, Mugarura Eddie Baraba atangaza ko bishimishije kuba gahunda batangiye ku bufatanye na Cricket Builds Hope muri 2018 yamenyekanye ku isi yose. Yagize ati: “Ni gahunda nziza ifasha abakobwa bakiri bato batuye hafi ya Sitade ya Cricket ya Gahanga kubona ubumenyi haba mu buyobozi no mu bucuruzi. Gahunda yatangiye mu myaka ibiri ishize, kandi turizera ko izakomeza kubafasha guharanira kugira ubuzima bwiza.”
Muri iki kiciro hari hari ibindi bihugu byahembwe birimo Bhutan (Asia), Chile (Amerika y’Amajyepfo), Indonesia (Asia) na Scotland (u Burayi).
Nyuma y’imyaka 20 uyu mukino wa Cricket utangiye gukinwa mu Rwanda umaze kugaragaza iterambere rikomeye. Uretse Sitade iri ku rwego mpuzamahanga yubatswe i Gahanga, u Rwanda rwanahawe n’ibihembo bitandukanye.
Ibi bihembo harimo ik’imiyoborere myiza mu rwego rw’Afurika “Good governance Award” u Rwanda rwaherewe mu nama yigaga ku iterambere ry’uyu mukino muri Afurika “ICC Regional development conference” yabereye Windhoek muri Namibia tariki 26 kugeza 29 Mata 2019.
Hari kandi igihembo gihabwa umuntu wakoresheje umukino wa Cricket mu kwegera abaturage bakabafasha binyuze muri uyu mukino “Spirit of Cricket Award” ndetse n’igihembo gihabwa abakoze igikorwa gishimishije mu kiciro cy’abagore “Best Women’s Cricket Initiative”.