Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Cricket: U Rwanda rushobora kunguka ibindi bibuga bibiri mpuzamahanga

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 25-11-2021 saa 22:30:00
Sitade Mpuzamahanga ya Gahanga

Muri Nyakanga 2021 ni bwo  ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Cricket “ICC” ryahaye u Rwanda gutegura no kwakira amarushanwa 4  mpuzamahanga yo ku rwego rw’Afurika mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi.

Irushanwa rya mbere ni iry’abahungu batarengeje imyaka 19 “ ICC U-19 Men’s Cricket World Cup Africa Qualifier”, irushanwa ryabaye taliki 30 Nzeri kugeza 06 Ukwakira 2021  aho ryitabiriwe  n’amakipe 5 ari yo Namibia, Nigeria, Tanzania, Uganda n’u Rwanda. Iri rushanwa ryagombaga kubera muri Nigeria  ryegukanwe na Uganda inabona itike y’igikombe cy’Isi.

Irushanwa  rya kabiri ni iryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi  mu bagabo  “ICC Men’s T20 world Cup Sub Regional Africa Qualifier Group A”. Iri rushanwa ryatangiye  taliki 16 risozwa 22 Ukwakira 2021, ryitabiriwe n’ibihugu 7 ari byo Eswatini, Ghana, Lesotho, Malawi, Seychelles, Uganda n’u Rwanda. Ikipe ya Uganda yegukanye igikombe ikomeza mu cyiciro cya nyuma.

Taliki 02 kugeza 07 Ugushyingo 2021 habaye irushanwa rya gatatu   ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi mu itsinda B “ICC Men’s T20 World Cup Sub Regional Africa Qualifier Group B”. Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 5 ari yo  Botswana, Cameroun, Mozambique, Sierra Leone na Tanzania ari na yo yegukanye igikombe ikomeza mu cyiciro cya nyuma. Aya marushanwa yombi yagombaga kubera muri Afurika y’Epfo.

Irushanwa rya kane ni imikino y’Afurika  y’icyiciro cya nyuma  yo  gushaka itike y’igikombe cy’Isi « 2021 ICC Men’s T20 World Cup Africa Qualifier Regional Final ». Iri rushanwa ryabaye taliki 17 kugeza 20 Ugushyingo 2021 ryitabirwa na Nigeria, Kenya, Tanzania (B) na Uganda (A) ari na yo yegukanye igikombe ikomeza mu cyiciro cya nyuma cyo gushaka itike kizaba kirimo amakipe atandukanye yo mu  bice bitandukanye by’Isi  “Global Qualifier”.

Iyi mikino yose yabereye kuri Sitade Mpuzamahanga ya Gahanga no muri IPRC Kigali.

Umuyobozi muri ICC wari ushinzwe  gutegura aya marushanwa, Kuben Pillay yatangaje ko byagenze neza  guhera ku irushanwa ry’abatarengeje imyaka 19 kugeza kuri aya marushanwa 3 y’abakuru. Ati : “Amarushanwa yose yarangiye nta we ugaragaweho n’ubwandu bwa COVID-19. Turashimira cyane u Rwanda   n’abagize uruhare bose mu kudufasha  kugira ngo aya marushanwa agende neza.”

Kuben Pillay (ibumoso) ashimira Perezida wa RCA, Steven Musaale

U Rwanda rwinjije asaga miliyoni 900

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA”,  Byiringiro Emmanuel yatangaje ko bishimira kuba barakiriye aya marushanwa yose akagenda neza kandi barahawe kuyategura mu gihe gito.

Yakomeje avuga ko byatumye abantu benshi bamenya uyu mukino ndetse ko n’abakinnyi bo mu Rwanda  bahigiye byinshi kuko  barebye uko abandi bakinnyi bakomeye bakina.

Ati : “Twarabyishimiye ku giti cyacu kandi  biduha n’icyizere ko tuzashobora kwakira n’andi marushanwa  mpuzamahanga ICC izaduha”.

Byiringiro avuga ko kwakira aya marushanwa  byinjirije igihugu asaga miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda  bikaba bitanga icyizere ko nibakomeza kwakira amarushanwa nk’aya mpuzamahanga bazinjiza amafaranga menshi bateze imbere ubukerarugendo bushingiye kuri siporo   mu Rwanda.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RCA,  Byiringiro Emmanuel

Hagiye kubakwa ibindi bibuga bibiri mpuzamahanga

Kuri ubu u Rwanda rufite ibibuga mpuzamahanga bibiri, i Gahanga no muri IPRC Kigali  ari na ho habereye iyi mikino y’Afurika.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RCA, Byiringiro Emmanuel atangaza ko ICC yishimiye uko u Rwanda rwakira amarushanwa basaba ko bashaka ibindi bibuga bibiri bakajya babaha amarushanwa menshi kuko muri Afurika  hari  ibihugu bike bifite ibikorwa remezo biri ku rwego mpuzamahanga.

Ati : “ Ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo dushobora kubona aho twakongera kubaka ibyo bibuga.”

Ku wa Gatatu taliki 24 Ugushyingo 2021, abayobozi  ba RCA  bari kumwe  n’intumwa za ICC  zakurikiranaga  aya marushanwa yabereye mu Rwanda bakiriwe na Minisitiri wa Siporo “MINISPORTS”, Munyangaju Aurore Mimosa  baganira ku mishiga y’iterambere ry’umukino harimo n’ibikorwa remezo by’umukino wa Cricket.

Umukino wa Cricket  watangiye gukinwa mu Rwanda mu 1999 nyuma mu mwaka wa 2000 hashyirwaho ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda, muri 2003 ryemerwa mu ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Cricket “ICC”.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.