Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Cricket: Turashaka gutangira neza dutsinda ikipe ya Ghana-Rubagumya

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 15-10-2021 saa 22:09:00
Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Rubagumya Clinton

Taliki 16-10-2021

Rwanda-Ghana (Gahanga-09h15)

Seychelles-Ghana (Gahanga-13h45)

Lesotho-Eswatini (IPRC Kigali-09h15)

Uganda-Malawi (IPRC Kigali-13h45)

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 16 Ukwakira 2021 ni bwo hatangira imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi  mu bagabo  “ICC Men’s T20 world Cup Sub Regional Africa Qualifier Group A”.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’ibihugu 7 ari byo Eswatini, Ghana, Lesotho, Malawi, Seychelles, Uganda n’u Rwanda.

Ku munsi wa mbere w’iri rushanwa, ikipe y’u Rwanda irakina na Ghana, umukino ubere  kuri Sitade Mpuzamahanga ya Gahanga  (09h15). Kapiteni  w’ikipe y’u Rwanda, Rubagumya Clinton yatangaje ko intego bafite muri iri rushanwa ari uguharanira guhesha ishema igihugu bitwara neza.

Akomeza avuga ko biteguye neza kandi bifuza gutangira batsinda umukino wa mbere  bakina na Ghana. Iyi kipe ya Ghana muri Kanama 2021 yakinnye n’u Rwanda imikino 5 ya gicuti, Ghana itsinda 3, u Rwanda rutsinda 2. Rubagumya avuga ko babonye umwanya wo gukosora amakosa bakoze muri iyi mikino ya gicuti yo kwitegura ubu  bafite icyizere cyo gutsinda uyu mukino wa mbere.

Mbere y’uko iri rushanwa ritangira kuri uyu wa Gatanu taliki 15 Ukwakira 2021, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA”, Byiringiro Emmanuel  hamwe n’Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’umukino wa Cricket muri Afurika, Justine Ligyalingi wari uhagarariye impuzamashyirahamwe y’umukino wa Cricket muri Afurika “ICC-Africa” bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru  bari kumwe na ba kapiteni bose b’amakipe 7 yitabiriye iri rushanwa.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RCA, Byiringiro Emmanuel yatangaje ko imyiteguro muri rusange yagenze neza. Yavuze ko amakipe yageze mu Rwanda, bose babanje gupimwa COVID-19 ntihagira ugaragarwaho n’ubwandu.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RCA, Byiringiro Emmanuel

Agaruka ku ikipe y’u Rwanda, yavuze ko yiteguye neza kuko banakinnye imikino 5 ya gicuti na Ghana mu rwego rwo kwitegura iri rushanwa ko bafite icyizere ko iyi kipe izitwara neza muri iyi mikino.

Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’umukino wa Cricket muri ICC-Africa,  Justine Ligyalingi  yatangaje ko bishimiye uburyo u Rwanda rwateguye amarushanwa  mpuzamahanga aheruka  hanirindwa COVID-19 akaba ari yo mpamvu bizera ko n’iri rushanwa ndetse n’andi marushanwa ari imbere  azagenda neza.

Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’umukino wa Cricket muri ICC-Africa,  Justine Ligyalingi

Ku munsi wa mbere w’iri rushanwa, uretse umukino w’u Rwanda na Ghana, iyi kipe ya Ghana irakina nanone na Seychelles (13h45), umukino ubere i Gahanga.

Indi mikino ibiri irabera muri IPRC Kigali,  ikipe ya Lesotho irakina na Eswatini (09h15) naho ikipe ya Uganda ikine na Malawi (13h45).

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.