Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Cricket: Telugu Royals CC na Charity CC zegukanye irushanwa rya V.R  Naidu T20

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jun 3, 2019

Tariki 02 Kamena 2019 ni bwo hasoje irushanwa « V.R Naidu T20 » ryahuje amakipe yo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagabo n’abagore. Iri rushanwa ryasorejwe kuri Sitade ya Gahanga ryegukanywe n’ikipe ya Telugu Royals CC mu bagabo ndetse na Charity CC mu bagore mu kiciro cya mbere.

Iri rushanwa ryatangiye muri Werurwe 2019  ryitabiriwe n’amakipe  6 mu kiciro cya mbere na 8 mu kiciro cya kabiri mu bagabo.  Hari kandi amakipe 5 mu kiciro cya mbere  na 4 mu kiciro cya kabiri mu bagore.

Mu bagabo, ikipe ya Telugu Royals CC mu kiciro cya mbere yegukanye igikombe  itsinze ikipe ya Challengers CC ku kinyuranyo cy’amanota 65.  Mu kiciro cya kabiri, ikipe ya Spartans CC yegukanye igikombe itsinze Zonic Tigers CC ku kinyuranyo cy’amanota 34.

Ikipe ya Telugu Royals CC  bishimira igikombe (Foto Bugingo F)

Mu bagore, ikipe ya Charity CC yegukanye igikombe itsinze Indatwa Hampshire CC ku kinyuranyo cy’amanota 63.

Iri rushanwa ryari ribaye ku nshuro ya 5 riterwa inkunga na Silinati Vardhineni usanzwe ari umubitsi mu ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA”. Akaba ari uburyo bwo kwibuka Naidu.

Uyu Silinati Vardhineni wanakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu myaka 10 ishize yatangaje ko irushanwa ryagenze neza kandi yishimira ko umukino wazamutse kuko mbere byari ikiciro kimwe ari ubu ni ibyiciro bibiri mu bagabo n’abagore.

Akomeza avuga ko bihaye intego yo gufata kimwe abagore n’abagabo aho bose bakina amarushanwa amwe  kandi ko byatanze umusaruro ugaragara.

Yavuze ko irushanwa ryari ryiza cyane  kandi yishimira ko umukino wazamutse kuko mbere byari ikiciro kimwe ariko ubu ni ibyiciro bibiri mu bagabo n’abagore.

Ramu Morampudi, kapiteni wa Telugu Royals CC yegukanye igikombe mu kiciro cya mbere mu bagabo yavuze ko bishimye cyane  kuko iki ari igikombe cya mbere begukanye, kuko mu myaka itanu ishize bageraga ku mukino wa nyuma ariko ntibatware igikombe. Yakomeje avuga ko bagiye gukomeza kwitoza kugira ngo bazegukane  n’andi marushanwa ataha.

Kapiteni wa Charity CC, Uwamahoro Cathia  yavuze ko  batangiye bafite intego yo kwegukana iri rushanwa  kuko amakipe yose  bari   basanzwe  bakina. Ati : “Twatangiye dutsinda imikino 2 uwa gatatu turatsindwa ariko dukomeza gushyiramo imbaraga tubasha kwitwara neza tugera ku mukino wa nyuma.”

Perezida w’ishyirahawe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA”, Mugarura Eddy Baraba yavuze ko irushanwa ryagenze neza kandi ko imikino yari ku rwego rwo hejuru. Gusa avuga ko hari imwe n’imwe yagiye itarangira neza kubera imvura.