Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
23°C
 

Cricket:  Shampiyona y’igihugu  izitabirwa n’amakipe 24

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jul 20, 2019

Shampiyona y’ikiciro cya mbere n’icya kabiri mu mukino wa Cricket   biteganyijwe ko igomba gutangira kuri iki cyumweru  tariki 21 Nyakanga 2019 aho iyi shampiyona RCA-Unimoni Premier League 2019” izitabirwa n’amakipe 24 mu bagabo  n’abagore  mu kiciro cya mbere n’icya kabiri.

Aya makipe arimo 11 mu kiciro cya mbere ni ukuvugana amakipe 6 mu bagabo n’amakipe 5 mu bagore. Mu kiciro cya kabiri ni amakipe 13 ni ukuvuga 5 mu bagore n’andi 8 mu bagabo.

Ku munsi wa mbere w’iyi mikino tariki 21 Nyakanga 2019, kuri Sitade mpuzamahanga ya Gahanga harabera umukino umwe ugomba guhuza ikipe ya Right Guards CC na Vikings  CC.

Shampiyona izakomeza ikinwe aho muri kiciro amakipe azakina hagati yayo hanyuma ikipe isoje ifite amanota menshi  ihabwe igikombe.

Mbere y’uko iyi shampiyona itangira tariki 20 Nyakanga 2019 kuri Sitade mpuzamahanga ya Gahanga habaye ikiganiro n’abanyamakuru aho ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda  “RCA” bwerekanye umuterankunga “Unimoni”, sosiyete mpuzamahanga  ikora ibijyanye no guhererekanya amafaranga  akaba ari umwaka wa 7 bagiye gukorana.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RCA, Byiringiro Emmanuel  yatangaje ko bashimira cyane uyu muterankunga kuko  abafasha muri byinshi bijyanye no guteza imbere uyu mukino wa Cricket.

Byiringiro  akomeza avuga ko bavugurura amasezerano buri mwaka  kandi ko babafasha no mu bindi  bikorwa  bitndukanye muri uyu mukino. Ati : “Uko amakipe yiyongera nabo niko bagenda bongera inkunga.”

Umuyobozi wa Unimoni mu Rwanda, Peeush Pillai yatangaje ko bishimira ubufatanye bagiranye na RCA  kandi ko banishimira aho umukino ugeze bakaba bazanakomeza gufatanya mu kuwuteza imbere.

Yakomeje avuga ko kuba amakipe yariyongereye ari ikimenyetso cy’uko umukino  umeza kumeyekana kandi yizera ko shampiyona y’uyu mwaka izaba nziza muri aka karere.

RCA na Unimoni batangiye gukorana muri 2013, umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RCA, Byiringiro avuga ko  Unimoni yungukira cyane mu kuba bayamamaza kuko amarushanwa yose hari urubuga aba acaho abantu bose   bayakurikirana. Yavuze ko kandi nka RCA nabo  bunguka byinshi kuko inkunga ya Unimoni ibafasha gutegura amarushanwa, kwishyura abasifuzi mu bikoresho n’ibindi bitandukanye.

Sosiyete na Unimoni  yatangiye mu bihugu byunze ubumwe by’Abarabu “EAU”  ubu ikaba ikorera mu bihugu birenga 170  birimo n’u Rwanda. Uretse kuba itera inkunga umukino wa Cricket mu Rwanda   hari hamwe itera inkunga mu mupira w’amaguru  ahomuri 2018 bateye inkunga igikombe cy’Asia “Asia Cup 2018”.

Shampiyona ya 2018 yegukanwe n’ikipe ya Challengers CC mu bagabo naho mu bagore igikombe kegukanwa n’ikipe ya White Clouds CC.

Umuyobozi wa Unimoni mu Rwanda, Peeush Pillai (iburyo) n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RCA, Byiringiro Emmanuel (ibumoso) ubwo basobanuraga uko shampiyona ya 2019 izagenda

Silinati Vardhineni, umubitsi mu ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA” akaba ari nawe wabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda bwa mbere