Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Cricket: RCA barishimira uko ikipe y’igihugu yitwaye muri Nigeria

Yanditswe na Nk

Ku ya 01-02-2019 saa 05:51:56
Abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'abagore y'umukino wa Cricket ubwo yari muri Nigeria

Kuva tariki 25 kugeza 30 Mutarama 2019, ikipe y’igihugu y’umukino wa Cricket mu kiciro cy’abagore yari iherereye i Abuja muri Nigeria, aho yari yagiye gukina n’iki gihugu imikino ya gicuti.

Iyi kipe y’igihugu yari igizwe n’abakinnyi 14, yakinnye na Nigeria imikino 5 ya gicuti, ibasha gutsinda imikino ibiri ndetse itsindwa imikino 3.

Aganira n’Imvaho Nshya, Byiringiro Emmanuel, umuyobozi mukuru ushizwe ibikorwa by’Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “Rwanda Cricket Association/ RCA”, yatangaje ko bishimiye uko iyi kipe y’u Rwanda yitwaye.

Avuga ko ahanini n’iyi mikino batsinzwe (3), byatewe n’uko bahuye n’ikibazo cy’ubunararibonye ndetse no kuba batari bamenyereye ikirere cyo muri iki gihugu.

Yagize ati “Urebeye imikino bitwaye neza nubwo batinze kugera muri Nigeria, kuko urebye batsinzwe imikino ya mbere kubera kutamenyera ikirere byiyongera kandi ni kibazo cy’ubunararibonye.”

Uyu muyobozi avuga ko mu bigaragaza ko bitwaye neza birimo kuba abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda ari bo bihariye ibihembo by’abakinnyi ku giti cyabo. Ati “Urebye ni twe twatwaye ibikombe byinshi by’abakinnyi bitwaye neza ku giti cyabo “Individual Awards.”

Byiringiro Emmanuel yemeza ko intego y’iyi mikino ya gicuti yagezweho bitewe n’uko bashoboye kubona aho bakwiriye gukosora mbere y’uko bitabira imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe k’Isi kizabera muri Zimbabwe muri Werurwe 2019.

Biteganyijwe ko nyuma y’iyi mikino ya gicuti, iyi kipe y’igihugu y’abagore igiye gukomeza imyiteguro y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe k’Isi.

Mu bakinnyi b’ikipe y’u Rwanda bahawe ibihembo, barimo; Veronique Iriho witwaye neza muri iyi mikino “Player of series”, aho yakuyemo abakinnyi 9 atsinda amanota 61. Yongeye kuba uwakuyemo abakinnyi benshi (9) bateye udupira “Best bowler” naho Uwera Sarah aba uwasamye udupira twinshi (7) “Best fielder”.

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’abagore y’umukino wa Cricket ubwo yari muri Nigeria

Umwanditsi:

Nk

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.