Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Cricket: Imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi irakomeza hakinwa iy’umunsi wa gatatu

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 18-10-2021 saa 20:30:00
Ikipe ya Ghana iyoboye urutonde irakina na Malawi

Ghana-Malawi (Gahanga-9h15)

Lesotho-Uganda (IPRC Kigali-09h15)

Rwanda-Seychelles (Gahanga-13h45)

Eswatini -Uganda (IPRC Kigali-13h45)

Kuri uyu wa Kabiri taliki 19 Ukwakira 2021, imikino y’Afurika  yo  gushaka itike y’igikombe cy’Isi  mu bagabo  “ICC Men’s T20 World Cup Sub Regional Africa Qualifier Group A” irimo  kubera mu Rwanda kuva taliki 16 Ukwakira  irakomeza hakinwa iy’umunsi wa gatatu.

Imikino iteganyijwe, ikipe ya Ghana iyoboye urutonde kugeza ubu aho yatsinze imikino itatu iheruka  irakina na Malawi imaze gutsinda umukino umwe. Uyu mukino urabera kuri Sitade Mpuzamahanga  ya Gahanga (09h15).

Ikipe ya Lesotho irakina na Uganda, umukino ubere muri IPRC Kigali (09h15). Uganda imaze gutsinda imikino 2 mu gihe Lesotho nta mukino n’umwe iratsinda mikino itatu imaze gukina.

Kuri Sitade Mpuzamahanga ya Gahanga, ikipe y’u Rwanda irakina  na Seychelles (13h45). Uyu ni umukino wa gatatu ku ruhande rw’u Rwanda  ndetse na Seychelles. Ikipe y’u Rwanda imikino ibiri iheruka yarayitsinzwe mu gihe Seychelles yatsinze umukino umwe itsindwa undi.

Ku ruhande rw’u Rwanda, umukinnyi Dusingizimana Eric uzwi cyane  mu mukino wa Cricket kubera amateka yakoze nta bwo azakomezanya na bagenzi be nyuma y’imvune yagize akaba yahise asimburwa na Niyitanga Wilson.

Undi mukino uteganyijwe, ikipe ya Uganda irakina na Eswatini muri IPRC Kigali (13h45).

Mbere  y’iyi mikino y’umunsi wa gatatu , ikipe ya Ghana ni yo iyoboye urutonde n’amanota 6. Ikurikiwe na Uganda ifite amanota 4, Eswatini, Malawi na Seychelles zifite amanota 2 hanyuma hakaza ikipe y’u Rwanda na Lesotho  aho nta nota na rimwe zifite.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.