Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Cricket : Ikipe y’u Rwanda yiteguye kwitwara neza mu mikino yo kwibuka

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jun 17, 2019

Tariki 18-06-2019

Tanzania-Uganda (Gahanga-09h30)

Rwanda-Mali (Gahanga-13h50)

Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kamena 2019,   ni bwo hatangira irushanwa mpuzamahanga ryo kwibuka mu mukino wa Cricket mu kiciro cy’abagore «Kwibuka Women T20 Tournament 2019» rikazasozwa tariki 23 Kamena 2019.

Iri rushanwa  rizabera kuri Sitade Mpuzamahanga ya Gahanga   rikaba ryitabiriwe  n’amakipe 4 ari yo Tanzania, Uganda, Mali ndetse n’u Rwanda.

Mbere y’uko iri rushanwa ritangira, Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda «RCA», Mugarura Eddy Baraba  yavuze ko  ubundi bari biteze ko  rizitabirwa n’ibihugu 5 ariko ku munota wa nyuma, ikipe y’igihugu ya Kenya ntiyabasha kuza.

Mugarura yanavuze ko iri rushanwa ririmo kugenda rikura kuko ubu rigiye kuba ku nshuro ya 6 ariko ubwo ryatangiraga muri 2014 ryitabirwaga n’amakipe 2 gusa. Yakomeje avuga ko  urwego rw’imikinire  ku makipe y’abagore rwazamutse ari nayo mpamvu yemeza ko iri rushanwa rizaba ari ryiza kandi riri ku rwego rwo hejuru.

Ati: «Izi kipe zimaze gukina inshuro nyinshi, abakinnyi baraziranye hari n’izahuye mu mikino yo gushaka itike y’igikombe k’Isi muri Zimbabwe.»

Uko imikino izagenda

Izi kipe uko ari 4 zizahura hagati yazo buri kipe ikine n’indi umukino ubanza n’uwo kwishyura hanyuma izasoza ifite amanota menshi abe ari yo yegukana igikombe.

Ku munsi wa mbere w’iyi mikino, ikipe ya Uganda izatangira ikina na Tanzania naho ikipe y’u Rwanda ikine na Mali.

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Josua Mwanja yatangaje ko  bamaze iminsi bitegura kuko batangiye umwaka ushize  nyuma muri Gicurasi 2019 bitabira irushanwa muri Zimbabwe ryo  gushaka itike y’igikombe k’Isi.

Yakomeje avuga ko ubushize batsinze umukino umwe ariko ubu bafite intego yo kwitwara neza bakaba batsinda imikino myinshi ndetse bakanegukana igikombe. Uyu mutoza akaba yarasabye Abanyarwanda kuza kubashyigikira.

Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Uwera Sarah nawe atangaza ko nta kipe bafitiye ubwoba ko biteguye  guhangana kugira ngo bitware neza bazegukane igikombe.

Ikipe ya Uganda umwaka ushize yasoreje ku mwanya wa kabiri inyuma ya Kenya yegukanye igikombe gusa uyu mwaka Kenya nta bwo yitabiriye.

Umutoza wa Uganda, Ndiko Michael  yatangaje ko bitazaborohera kwegukana igikombe kuko izi kipe zose zikomeye. Ati: «Irushanwa rirakomeye  ariko twaje twariteguye kuko  turabizi neza ko irushanwa ritoroshye.»

Ku ruhande rwa Tanzania  yitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya mbere, umutoza Hamisi Abdara yashimiye RCA kuba barabatumiye kuko iri rushanwa hari ibyo bizabafasha mu kuzamura urwego rw’imikinire.

Mbere y’irushanwa,  tariki 17 Kamena 2019, abakinnyi bose n’ababaharekeje basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruherereye i Nyanza ya Kicukiro  basobanurirwa amateka banashyira indabo ku rwibutso.

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Josua Mwanja utangaza ko biteguye kwitwara neza ndetse no kwegukana igikombe

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda «RCA», Mugarura Eddy Baraba

Umutoza wa Uganda, Ndiko Michael

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Tanzania, Hamisi Abdara

Abakinnyi bitabiriye irushanwa ryo kwibuka ubwo basuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Nyanza ya Kicukiro

Abakinnyi bose n’ababaherekeje

Ikipe y’igihugu ya Tanzania

Ikipe y’igihugu ya Uganda

Ikipe y’u Rwanda