Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Cricket Ikipe y’u Rwanda  yiteguye kwitwara neza mu mikino  y’Afurika

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Apr 30, 2019

Tariki 05-05-2019

Rwanda-Nigeria

Tariki 08-05-2019

Rwanda-Mozambique

Tariki 09-05-2019

Rwanda-Zimbabwe

Tariki 11-05-2019

Rwanda-Tanzania

Ikipe y’u Rwanda  mu mukino wa Cricket mu kiciro cy’abagore   imaze iminsi yitegura imikino y’Afurika “ICC Africa’s Women Qualifier 2019” igamije  gushaka itike y’igikombe k’Isi “ICC Women’s T20 World Cup 2020” izabera muri  Australia  tariki 21 Gashyantare kugeza 08 Werurwe 2020.

Kubera imyiteguro  myiza iyi kipe yagize bafite ikizere ko bazitwara neza  muri iyi mikino  y’Afurika  izabera  i Harare muri Zimbabwe   kuva tariki 05 kugeza 13 Gicurasi 2019.

Visi Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA”, Byiringiro Audifax yatangaje ko iyi kipe yiteguye bihagije kuko bamaranye amezi arenga 4 bitegura ndetse ko banakinnye imikino ya gicuti muri Nigeria muri Mutarama 2019.

Visi Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA”, Byiringiro Audifax

Akomeza avuga ko  bizeye ko izitwara neza muri iyi mikino  n’ubwo ari ubwa mbere ikipe y’u Rwanda mu bagore igiye kwitabira imikino iri ku rwego nk’uru.

Byiringiro yanavuze ko iyi kipe yagomba kwerekeza i Harare tariki 30 Mata 2019  mbere gato y’irushanwa   kugira ngo ikine imikino ya gicuti inamenyera ikirere cyo muri Zimbabwe  ariko nyuma haza kuba impinduka ari byo byatumye iyi kipe izagenda ku wa Gatanu tariki 03 Gicurasi 2019 habura umunsi umwe ngo irushanwa ritangire.

Amakipe 9 ni yo azitabira iyi  mikino y’Afurika

Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 9 ari yo ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda A  hamwe na  Nigeria, Tanzania, Mozambique na Zimbabwe izakira irushanwa naho itsinda B rikabamo  Uganda, Namibia, Kenya na Sierra Leone.

Amakipe abiri  muri buri tsinda azazamuka ahure muri ½ k’irangiza hanyuma ayitwaye neza ahurire ku  mukino wa nyuma  aho ikipe izaba iya mbere izabona itike yo kuzakina igikombe k’Isi muri 2020.

Ikipe y’u Rwanda biteganyijwe ko izatangira ikina na Nigeria tariki 05 Gicurasi 2019. Nyuma tariki 08 Gicurasi 2019 ikine na Mozambique, tariki 09 Gicurasi 2019 ikine na Zimbabwe naho tariki 11 Gicurasi 2019 isoze ikina na Tanzania.

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Uwera Sarah atangaza ko  imyiteguro irimo kugenda neza kadi biteguye kuzahesha ishema igihugu bitwara neza. Yakomeje avuga ko  bakoze imyitozo bagerageza no kureba uko amakipe bazahura akina bityo yizeza ko bazakora ibishoboka bakitwara neza.

Mwanja Joshua Declan, umutoza mukuru w’ikipe y’u Rwanda nawe yatangaje ko bazajya muri Zimbabwe guhangana no kwereka aho u Rwanda rugeza mu mukino wa Cricket. Ati : “Mu minsi ishize twakinnye na Nigeria mu mikino ya gicuti,  dusanzwe kandi dukina na Uganda, Kenya na Tanzania n’andi makipe tutarakina twabashije kureba uko akina ku buryo abakinnyi nta bwoba abateye  biteguye kuziyerekana.”

Kapiteni w’ikipe y’igihugu, Uwera Salah (ibumoso), umutoza mukuru Mwanja Jashua (hagati) n’umutoza wungirije, Bugingo Byson (iburyo)

Abakinnyi  14 bazaserukira u Rwanda mu mikino y’Afurika

Aba ni Iriho Veronique, Ishimwe Dusabemungu Diane, Uwimbabazi Antoinate, Bimenyimana Marie Diane, Vumiliya Marguerite, Ishimwe Giselle, Ingabire Sifa, Uwamahoro Cathia, Uwera Sarah, Nyirankundineza Josiane, Ikuzwe Alice, Ishimwe Henriette, Muhawenimana Immaculee na Mukaruragwa Delphine.

Abakinnyi bazaserukira u Rwanda bari kumwe na bamwe mu bayobozi b’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA)