Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze umukino wa mbere, Uganda iyobora urutonde

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 19-10-2021 saa 23:30:00
Ubwo ikipe y'u Rwanda yakinaga na Seychelles

Ghana 96-95 Malawi

Lesotho 26-27 Uganda

Rwanda 196-23 Seychelles

Eswatini 72-76 Uganda

Taliki 20-10-2021

Malawi-Seychelles (Ghanga-09h15)

Eswatini-Ghana (IPRC Kigali-09h15)

Eswatini-Seychelles (Gahanga-13h45)

Rwanda-Lesotho (IPRC Kigali-13h45)

Ikipe y’u Rwanda yatsinze umukino wa mbere muri itatu imaze gukina naho ikipe ya Uganda nyuma yo gutsinda umukino wa kane ni yo iyoboye urutonde rw’agateganyo mu mikino y’Afurika  yo  gushaka itike y’igikombe cy’Isi  mu bagabo  “ICC Men’s T20 World Cup Sub Regional Africa Qualifier Group A” irimo  kubera mu Rwanda kuva taliki 16 Ukwakira 2021.

Kuri uyu wa  Kabiri taliki 19 Ukwakira 2021 habaye imikino y’umunsi wa 3 aho ikipe y’u Rwanda yatsinze ikipe ya Seychelles. Muri uyu mukino wabereye i Gahanga, ikipe y’u Rwanda yatangiye ikubita agapira “Batting” maze mu dupira 120 (Overs 20) ikora amanota 196  havamo abakinnyi 4.

Ikipe ya Seychelles yasabwaga gukora amanota 197 yatangiye gukubita agapira “Batting” ariko kubera ikirere umukino urahagarikwa aho mu dupira 54 yari imaze gukora amanota 23 n’abakinnyi 5 bavuye mu kibuga.

Hifashishijwe itegeko rireba uko ikipe yatsindaga muri buri gace “Over” byemejwe ko ikipe y’u Rwanda yegukanye intsinzi  ku kinyuranyo cy’amanota 78.

Umukinnyi w’ikipe y’u Rwanda, Tuyisenge Orchide  ni we witwaye neza aho yatsinze amanota 100 mu dupira 60  harimo udupira 3 buri kamwe kavuyemo  amanota 6 (18) ndetse n’udupira 6 buri kamwe kavuyemo  amanota 4 (24).

Iyi kipe y’u Rwanda uyu wari umukino wa gatatu ikinnye akaba ari wo wa mbere yatsinze. Imikino ibiri iheruka yatsinzwe na Ghana na Uganda.

Ikipe ya Uganda yakinnye imikino ibiri aho yatsinze Lesotho ndetse na Eswatini naho mu wundi mukino, Ghana  itsinda Malawi.

Nyuma y’iyi mikino y’umunsi wa gatatu, Uganda irayoboye n’amanota 8 inganya na Ghana iri ku mwanya wa kabiri mu gihe ikipe y’u Rwanda iri ku mwanya wa 3 n’amanota 2. Ku mwanya wa kane hari Eswatini ifite amanota 2 inganya na Malawi na Seychelles naho ku mwanya wa nyuma wa 7 hari  Lesotho idafite inota na rimwe.

Imikino y’umunsi wa kane

Kuri uyu wa Gatatu taliki 20 Ukwakira 2021 imikino irakomeza hakinwa iy’umunsi wa kane. Ikipe ya Malawi irakina na Seychelles  i Gahanga (09h15), Eswatini ikine na Ghana  muri IPRC Kigali (09h15). Ikipe ya Eswatini irakina na Seychelles i Gahanga (13h45) naho ikipe y’u Rwanda ikine na Lesotho  muri IPRC Kigali (13h45).

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.