Cricket: Ikipe y’u Rwanda  yatsinze Mozambique mu mikino y’Afurika

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya May 8, 2019

Ikipe y’u Rwanda mu kiciro cy’abagore yitwaye neza  itsinda Mozambique mu mukino  wa  kabiri mu itsinda A mu mikino y’Afurika “ICC Africa’s Women Qualifier 2019”  igamije gushaka itike y’igikombe k’Isi “ICC Women’s T20 World Cup 2020”.

Uyu mukino  wabaye tariki 08 Gicurasi 2019, ikipe y’u Rwanda yari yatangiye itsinda Nigeria ku munsi wa mbere   yitwaye neza itsinda Mozambique ku kinyuranyo k’inota rimwe aho  yatsinze 138 mu gihe Mozambique yatsinze 137.  Ku nshuro ya kabiri, Ishimwe Henriette ukinira ikipe y’u Rwanda yongeye kuba umukinnyi witwaye neza nk’uko byagenze ku mukino wa Nigeria.

Muri iyi  mikino irimo kubera  i Harare muri Zimbabwe kuva tariki 05 Gicurasi 2019, mu itsinda A, ikipe ya Tanzania  yatsinze Nigeria  ku kinyuranyo cy’amanota 96. Mu yindi mikino yabaye muri iri tsinda Zimbabwe yatsinze Mozambique, Nigeria itsinda Mozambique naho Zimbabwe  itsinda Tanzania.

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki 09 Gicurasi 2019, ikipe y’u Rwanda irakina na Zimbabwe yakiriye irushanwa naho Mozambique ikine na Tanzania.

Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Uwera Salah nyuma yo gutsinda bigoranye umukino wa kabiri yatangaje ko bitari byoroshye kuko batangiye bakora amakosa menshi ariko bagerageje guhatanga birangira begukanye insinzi.

Yakomeje avuga ko umukino wa Zimbabwe nawo bagomba  guhangana  kugira ngo bitware neza n’ubwo ari ikipe ikomeye.

Kugeza ubu ikipe ya Zimbabwe ni yo iyoboye itsinda n’amanota 4 inganya n’u Rwanda ruri ku mwanya wa 2. Tanzania iri ku mwanya wa 3 n’amanota 2 iganya na Mozambique iri ku mwanya wa 4 mu gihe Nigeria ari yo ya nyuma  aho nta nota na rimwe ifite.

Mu rindi tsinda (A) rigizwe na Namibia, Uganda, Kenya na Sierra Leone, uko imikino yagenze, Nambia yatsinze Kenya, Uganda itsinda Sierra Leone. Umunsi wa kabiri, Kenya yatsinze Sierra Leone naho Namibia itsinda Uganda. Umunsi wa 3, tariki 08 Gicurasi 2019, Nambia yatsinze Sierra Leone  naho Uganda  itsinda Kenya.

IKipe ya  Namibia yasoje imikino y’amajonjora ari iya   iya mbere n’amanota 6 byayihesheje kuzakina umukino wa nyuma aho itegereje ikipe ya mbere mu itsinda A. Iyi kipe yakurikiwe na Uganda (4), Kenya (2) na Sierra Leone (0).

Ikipe y’u Rwanda yitwaye neza itsinda Mozambique