Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Lesotho, Uganda itsinda Ghana

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 21-10-2021 saa 22:42:31
Ikipe y'u Rwanda yitwaye neza itsinda Lesotho

Ghana 97-176 Uganda

Rwanda 102-80 Lesotho

Taliki 22-10-2021

Rwanda-Eswatini (Gahanga-09h15)

Lesotho-Malawi (IPRC Kigali-09h15)

Rwanda-Malawi (Gahanga-13h45)

Seychelles-Uganda (IPRC Kigali-13h45)

Kuri uyu wa Kane taliki 21 Ukwakira 2021, ikipe y’u Rwanda yitwaye neza itsinda Lesotho naho ikipe ya Uganda itsinda Ghana bituma ihita iyobora urutonde  mu mikino y’Afurika  yo  gushaka itike y’igikombe cy’Isi  mu bagabo  “ICC Men’s T20 World Cup Sub Regional Africa Qualifier Group A” irimo  kubera mu Rwanda kuva taliki 16 Ukwakira 2021.

Uyu mukino w’u Rwanda na Lesotho wagombaga  kubera muri IPRC Kigali (13h45) taliki 20 Ukwakira 2021  nta bwo wabaye kubera imvura wimurirwa uyu munsi taliki 21 Ukwakira 2021 muri IPRC Kigali (09h15).

Kubera ko watangiye utinze hakinwe  Overs 11 (udupira 66) aho kuba Overs 20 (udupira 120) nk’uko bisanzwe.

Ikipe y’u Rwanda yatangiye ikubita agapira “Batting” ishaka amanota  maze mu dupira 66 (Overs 11)  ikora amatona 102, abakinnyi 8 bava mu kibuga. Ikipe ya Lesotho yatangiye na yo gukubita agapira “Batting” isabwa amanota 103.

Mu dupira 66  (Overs 11) yakoze amanota 80, ikipe y’u Rwanda yegukana intsinzi ku kinyuranyo cy’amanota 22.

Umukinnyi mushya w’u Rwanda, Sebareme Emmanuel usanzwe aba muri Afurika y’Epfo ni we witwaye neza muri uyu mukino  aho yakoze amanota 17 anakura mu kibuga abakinnyi 3 ba Lesotho. Umukinnyi ku ruhande rw’u Rwanda wakoze amanota menshi ni Subhasis Samal watsinze 33.

Undi mukino ni uwahuje ikipe ya Uganda na Ghana aho ikipe ya Uganda yitwaye neza itsinda umukino ihita ifata n’umwanya wa mbere ku rutonde.

Muri uyu mukino wabereye i Gahanga, Uganda yatangiye ikubita agapira “Batting”  aho mu dupira 120 (Overs 20” yakoze amanota 176, abakinnyi 6 bava mu kibuga. Ikipe ya Ghana yasabwaga amanota 177  ngo itsinde uyu mukino yatangiye  na yo gukubita agapira “Batting”, mu dupira 115 (Overs 19.1) yakoze amanota 97, abakinnyi 10 bavanwa mu kibuga.

Abakinnyi ba Uganda mu byishimo nyuma yo gutsinda ikipe ya Ghana

Ikipe ya Uganda yakinaga umukino wayo wa gatanu yahise yegukana intsinzi ku kinyuranyo cy’amanota 79.

Nyuma y’uyu mukino, Uganda yahise ifata umwanya wa mbere ku rutonde n’amanota 10  inganya na Ghana iza ku mwanya wa 2 ikaba yamaze no gukina imikino yayo yose. Ikipe y’u Rwanda iri ku mwanya wa 3 n’amanota 4 inganya na Malawi iri ku mwanya wa 4 na Seychelles iri ku mwanya wa 5. Ikipe ya Eswatini (Swaziland) iri ku mwanya 6 n’amanota 2 naho ikipe ya nyuma ya 7 ni Lesotho idafite inota na rimwe.

Imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi mu itsinda A igiye gusozwa

Kuri uyu wa Gatanu taliki 22 Ukwakira 2021 ni bwo hasozwa imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi mu itsinda A. Imikino iteganyijwe, ikipe y’u Rwanda irakina na Eswatini (09h15) inakine na Malawi (13h45), imikino yombi irabera i Gahanga.

Indi mikino iteganyijwe, ikipe ya Lesotho irakina na Malawi muri IPRC Kigali (09h15) naho Seychelles ikine na Uganda, umukino na wo ubere muri IPRC Kigali (13h45).

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.