Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Cricket: Ikipe y’u Rwanda U-19 yajyanye intego yo kwitwara neza muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Aug 18, 2018

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 19 mu mukino wa Cricket iri muri Afurika y’Epfo mu mujyi wa Potchefstroom aho yagiye kwitabira imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe k’Isi izaba muri 2020 “U-19 Cricket World Cup 2020”.

Ikipe y’u Rwanda U-19 ubwo yari igiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo

Iyi mikino izatangira ejo tariki 19 Kanama 2018  izitabirwa n’amakipe 11 arimo  Botswana, Ghana, Tanzania, Mozambique, Swaziland, Lesotho, Nigeria, Zambia, Gambia  na  Sierra Leone. Aya makipe agomba kuvamo ikipe 1 igomba kuzakina na Uganda, Kenya na Namibia mu kiciro cya kabiri ahazazamo na none ikipe 1 iziyongera kuri Afurika y’Epfo na Zimbabwe zo zifite itike.

Mbere yo kwerekeza muri Afurika y’Epfo, Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Ndikubwimana Didier yatangaje ko biteguye bihagije kuko intego bafite ari  ukwitanga bagakoresha imbaraga n’umuhate bakitwara neza bagahesha ishema igihugu. Akomeza avuga ko n’ubwo bamwe ari ubwa mbere bagiye gukina irushanwa mpuzamahanga bafite inshyaka kandi ko biteguye guhatana bakazatahana insinzi.

Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Ndikubwimana Didier yatangaje ko bafite intego yo gutsinda bagahesha ishema igihugu

Umutoza w’iyi kipe, Josua Mwanja yatangaje ko abakinnyi bameze neza kandi biteguye kwitwara neza.  Yakomeje avuga ko  nta  makuru menshi afite ku makipe bazahura  ariko ko ikipe ya Botswana na Sierra Leonne ari zimwe mu zikomeye. Ati “Turabizi ko tugiye guhura n’ikipe zikomeye gusa twiteguye guhangana ku buryo tugomba kugera mu kindi kiciro”.

Umutoza w’iyi kipe, Josua Mwanja avuga ko bagomba gukora ibishoboka bagakomeza mu kiciro gikurikiraho

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa mu ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA”, Byiringirio Emmanuel yatangaje ko  ikipe yiteguye neza kuko batangiye muri Werurwe 2018. Avuga ko n’ubwo bagiye gukina irushanwa ry’abatarengeje imyaka 19 ubundi bari munsi y’imyaka 17 kuko baba bateganya ko baramutse babonye itike bazajya gukina igikombe k’Isi bafite 19 cyangwa munsi yayo.

Ikipe y’u Rwanda izatangira ikina na Swaziland tariki 19 Kanama izakurikizeho Botswana tariki 20 Kanama,  tariki 22 Kanama izakina na Zambia, tariki 23 Kanama ikine na Sierra Leone   naho tariki 25 Kanama 2018 ikine na Tanzania.