Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
22°C
 

Cricket : Ikipe y’u Rwanda izatangira imikino yo kwibuka ikina na Mali

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jun 14, 2019

Tariki 18-06-2019

Rwanda-Mali (09h30)

Tanzania-Uganda (13h50)

Tariki 19-06-2019

Mali-Tanzania (9h30)

Uganda-Rwanda (13h50)

Tariki 20-06-2019

Uganda-Mali (9h30)

Rwanda-Tanzania (13h50)

Tariki 21-06-2019

Rwanda-Mali (9h30)

Tanzania-Uganda (13h50)

Tariki22-06-2019

Mali-Tanzania (9h30)

Uganda-Rwanda (13h50)

Tariki 23-06-2019

Uganda-Mali (09h30)

Rwanda-Tanzania (13h30)

Kuva tariki 18 kugeza 23 Kamena 2019 mu Rwanda hazabera irushanwa mpuzamahanga ryo kwibuka mu mukino wa Cricket mu kiciro cy’abagore « Kwibuka Women T20 Tournament 2019 ».

Iri rushanwa rikaba ryarateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Criket mu Rwanda “RCA” ku bufatanye na Minisiteri y’Umuco na Siporo  “MINISPOC” na  Komite Olempike y’u Rwanda akaba ari mu rwego rwo kwibuka abari mu muryango mugari wa siporo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iri rushanwa  biteganyijwe ko  rizitabirwa n’amakipe 4 ari yo Tanzania, Uganda, Mali ndetse n’u Rwanda ruzakira. Ikipe y’igihugu ya Kenya inafite igikombe giheruka nta bwo yabashije kwitabira.

Hari ibikorwa bizabanziriza irushanwa

Mbere y’uko iri rushanwa ritangira  tariki 16 Kamena 2019 hazaba igikorwa cyo kuremera imiryango 6  yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ituye   Karembure mu murenge wa Gahanga. Tariki 17 Kamena 2019   hazabaho gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Biteganyijwe ko ikipe ya Tanzania izagera mu Rwanda ku cyumweru tariki 16 Kamena mu gitondo naho ikipe ya Uganda na Mali zigere mu Rwanda ku wa Mbere tariki 17 Kamena 2019.

Ikipe y’u Rwanda izatangira irushanwa ikina na Mali

Amakipe 4  yitabiriye, u Rwanda, Tanzania, Mali na Uganda azakina hagati yayo, umukino ubanza n’uwo kwishyura hanyuma izasoza ifite amanota menshi abe ari yo yegukana igikombe.

Imikino y’irushanwa ryo kwibuka nyirizina izatangira tariki 18 Kamena 2019 aho ikipe y’u Rwanda izatangira ikina na Mali (9h30) mu gihe umukino wa kabiri uzahuza ikipe ya Tanzania na Uganda (13h50).

Ku munsi wa kabiri tariki 19 Kamena 2019, ikipe ya Mali izakina na Tanzania naho Uganda ikine n’u Rwanda. Tariki 20 Kamena 2019, Uganda izakina na Mali naho ikipe y’u Rwanda ikine na Tanzania. Imikino izakomeza tariki 21 Kamena 2019 aho ikipe y’u Rwanda izakina na Mali naho Tanzania  ikine na  Uganda.

Tariki 22 Kamena 2019, ikipe ya Mali izakina na Tanzania naho Uganda ikine n’u Rwanda naho ku munsi wa nyuma w’irushanwa, tariki 23 Kamena 2019, Uganda izakina na Mali naho ikipe y’u Rwanda ikine na Tanzania.

Irushanwa ryo kwibuka riheruka muri 2018 ryegukanywe n’ikipe y’igihugu ya Kenya itazitabira irushanwa ry’uyu mwaka wa 2019.

Ikipe y’u Rwanda izatangira imikino yo kwibuka ikina na Mali