Cricket: Ikipe y’u Rwanda iratangira imikino y’Afurika Ikina na Nigeria

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya May 5, 2019

Kuri iki Cyumweru tariki 05 Gicurasi 2019 i Harare muri Zimbabwe haratangira  imikino y’Afurika “ICC Africa’s Women Qualifier 2019” igamije  gushaka itike y’igikombe k’Isi “ICC Women’s T20 World Cup 2020” izabera muri  Australia  tariki 21 Gashyantare kugeza 08 Werurwe 2020.

Ubwo iyi mikino iza kuba itangira, ikipe y’u Rwanda  irakina na Nigeria ziri kumwe mu itsinda A. iri tsinda kandi ririmo Tanzania, Mozambique na Zimbabwe. Mu itsinda B harimo Uganda, Namibia, Kenya na Sierra Leone.

Iyi kipe y’u Rwanda  n’ubwo ari ubwa mbere igiye kwitabira iyi mikino  si ubwa mbere igiye gukina na Nigeria kuko muri Mutarama 2019 izi kipe zombi zakinnye imikino 5 ya gicuti maze Nigeria itsinda 3 u Rwanda rutsinda 2.

Hari ikizere cyo kwitwara neza

Ubwo iyi kipe yahagurukaga mu Rwanda  yerekeza muri Zimbabwe tariki 03 Gicurasi 2019, kapiteni w’iyi kipe , Uwera Salah yatangaje ko  bitoje bihagije  kandi iteguye kwitwara neza. Ati : « Dufite imbaraga kandi tuzi icyo dushaka, ni ubwa mbere tugiye gukina imikino nk’iyi ariko ntabwo tugomba gutinya .»

Yakomeje avuga ko ikipe batakinnye babashije kureba  no kwiga uko zikina  bityo bumva bagomba guhangana bakitwara neza.

Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu, Josua Mwanja yatangaje ko  bahisemo abakinnyi beza igihugu gifite kandi yizera ko bagomba kugihesha ishema. Ati : «Ni ubwa mbere ni byo ariko  tuzatungura amakipe kuko benshi ntabwo batuzi, tugiye kubiyereka rero.»

Yasabye kandi Abanyarwanda muri rusange kubashyigikira kuko afite ikizere ko bazitwara neza.

Ubwo ikipe y’u Rwanda yahagurukaga i Kigali yerekeza i Harare muri Zimbabwe

Nyuma y’umukino wa mbere, ikipe y’u Rwanda izakina na Mozambique tariki  08 Gicurasi 2019, hanyuma ikine na Zimbabwe tariki 09 Gicurasi 2019 isoze ikina na Tanzania tariki 11 Gicurasi 2019.

Amakipe abiri  muri buri tsinda azazamuka ahure muri ½ k’irangiza hanyuma ayitwaye neza ahurire ku  mukino wa nyuma  aho ikipe izaba iya mbere izabona itike yo kuzakina igikombe k’Isi muri 2020.

Abakinnyi  14 bazaserukira u Rwanda mu mikino y’Afurika

Aba ni Iriho Veronique, Ishimwe Dusabemungu Diane, Uwimbabazi Antoinate, Bimenyimana Marie Diane, Vumiliya Marguerite, Ishimwe Giselle, Ingabire Sifa, Uwamahoro Cathia, Uwera Sarah, Nyirankundineza Josiane, Ikuzwe Alice, Ishimwe Henriette, Muhawenimana Immaculee na Mukaruragwa Delphine.

Amafoto y’imyitozo mbere yo gukina umukino wa mbere