Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Cricket: Ikipe y’u Rwanda igiye gukina na Zambia imikino 5 ya gicuti

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 18-05-2018 saa 06:55:36
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RCA, Byiringiro Emmanuel (uwa 4 iburyo) ari kumwe n'umuterankunga Suresh Negi (uwa 5 iburyo) hamwe n'abavuye Zambia (ibumoso) n'abari bahagarariye ikipe y'u Rwanda

Kuva uyu munsi tariki 18 kugeza 20 Gicurasi 2018, ikipe y’u Rwanda mu mukino wa Cricket izakina n’ikipe y’igihugu ya Zambia imikino 5 ya gicuti akaba ari gahunda yo kwitegura imikino y’amajonjora y’igikombe k’Isi kizabera muri Australia mu 2020.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RCA, Byiringiro Emmanuel (uwa 4 iburyo) ari kumwe n’umuterankunga Suresh Negi (uwa 5 iburyo) hamwe n’abavuye Zambia (ibumoso) n’abari bahagarariye ikipe y’u Rwanda

Iyi mikino y’amajonjora izahuza amakipe yo mu Karere k’Afurika y’ i Burasirazuba “East Africa World T20 Qualifiers”  izabera mu Rwanda kuva tariki 05 kugeza 15 Nyakanga 2018. Izitabirwa n’u Rwanda, Kenya, Tanzania na Uganda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa mu ishyirahanwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA”, Byiringiro Emmanuel atangaza ko  batangiye kwitegura muri Gashyantare 2018 nyuma  muri Werurwe 2018 bazana umutoza mushya Martin Sugi ukomoka muri Kenya .

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri RCA, Byiringiro Emmanuel (iburyo) n’umuyobozi wa Sahasra Electronics (Rwanda) PVT. Ltd, Suresh Negi (ibumoso)

Ati Ni umutoza w’inzobere dore ko amaze gukina  shampiyona y’Isi inshuro zirenga 3 akinira Kenya. Amaranye n’ikipe igihe kinini, twamushakiye imikino ya gicuti kugira ngo arebe aho ikipe igeze dusanga ari Zambia ikomeye kandi ifite ubunararibonye kuko n’amakipe tuzakina na yo atoroshye”.

Kugira ngo iyi kipe ya Zambia ize mu Rwanda byagizwemo uruhare n’abaterankunga batandukanye barimo kampani icuruza ibikoresho bitandukanye by’ikoranabuhanga “Sahasra Electronics (Rwanda) PVT. Ltd”. Umuyobozi w’iyi kampani, Suresh Negi akaba yaravuze ko  bateye ikunga iki gikorwa mu rwego rwo guteza  imbere  uyu mukino mu Rwanda.

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Dusabemungu Hirwa Eric yatangaje ko  ari ishema kuko ari ubwa mbere  bagiye kwakira ikipe y’igihugu. Ati  Zambia ni ikipe irakomeye ariko tumaze  iminsi twitegura kandi  iyi mikino izadufasha kwitegura imikino y’amajonjora y’igikombe cy’Isi”. Naho kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Zambia, Godfrey Kandela yavuze ko uretse kwitegura kw’amakipe, ku mpande zombi  ari umwanya wo kubaka ubufatanye burambye.

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Dusabemungu Hirwa Eric (ibumoso) n’umutoza w’ikipe y’igihugu,Martin Sugi (iburyo)

Uwaje ayoboye iyi kipe  ya Zambia “Team Manager”, Ng’andu Yandika yatangaje ko bishimiye ubutumire bw’u Rwanda ko ari intangiriro nziza y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu iterambere ry’umukino wa Cricket. Yanavuze ko hari byinshi bazigira ku Rwanda dore ko hari Sitade iri mu nziza muri Afurika.

Uhereye ibumoso,Team Manager w’ikipe ya Zambia, Ng’andu Yandika, umutoza,Steven Banda na kapiteni w’iyi kipe, Godfrey Kandela

Uko imikino izagenda

Iyi mikino ya gicuti hagati y’u Rwanda na Zambia iratangira uyu munsi tariki 18 Gicurasi 2018 ibere kuri Sitade mpuzamahanga y’umukino wa Cricket i Gahanga. Umunsi wa mbere, izi kipe zirakina imikino ibiri (9h30-12h00) naho uwa  kabiri  ube (14h00-16h00). Umunsi wa kabiri w’iyi mikino tariki 19 Gicurasi 2018, naho tariki 20 Gicurasi 2018 habe umukino umwe.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.