Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
20°C
 

Cricket:  Ikipe ya Zimbabwe  yatsinze u Rwanda  ihita igera ku mukino wa nyuma

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya May 9, 2019

Mu mikino y’Afurika  mu kiciro cy’abagore “ICC Africa’s Women Qualifier 2019”  igamije gushaka itike y’igikombe k’Isi “ICC Women’s T20 World Cup 2020” irimo kubera i Harare muri Zimbabwe, ikipe y’u Rwanda  ntabwo yitwaye neza kuko mu mukino wa gatatu mu itsinda A yatsinzwe n’ikipe ya  Zimbabwe.

Uyu mukino wabaye tariki 09 Gicurasi 2019, ikipe ya Zimbabwe  yatsinze u Rwanda  ku kinyuranyo cy’amanota 82. Iyi kipe yakoze amanota 145 mu gihe ikipe y’u Rwanda yakoze amanota 63.

Muri iri tsinda A undi mukino wahuje Tanzania na Mozambique birangira Tanzania itsinze ku kinyuranyo cy’amanota 10.

Nyuma yo gutsinda imikino 3, ikipe ya Zimbabwe  yakomeje kuyobora urutonde n’amanota 6 ikaba ikurikiwe na Tanzania n’u Rwanda zifite amanota 4, Nigeria ikaba ifite amanota 2 naho Mozambique yasoje imikino yayo ikaza ku mwanya wa 5 aho nta nota na rimwe ifite.

Iyi kipe ya Zimbabwe ikaba yahise ikatisha itike yo kuzakina umukino wa nyuma aho izahura n’ikipe ya Namibia yabaye iya mbere mu itsinda B. Umukino utegenyijwe tariki 12 Gicurasi 2019.

Mbere y’uyu mukino wa nyuma, tariki 11 Gicurasi 2019 hagomba kuba imikino ya nyuma mu itsinda A aho ikipe y’u Rwanda izakina na Tanzania naho Zimbabwe ikine Nigeria.

Ba kapiteni b’amakipe yombi, u Rwanda na Zimbabwe mbere y’umukino

Umukino ntabwo wari woroshye

Umukinnyi w’u Rwanda anaga agapira mu gusha amanota

Abakinnyi ba Zimbabwe bari maso

Abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda biruka bashaka amanota

Umukinnyi w’u Rwanda agarageza gutangira agapira

Abkinnyi b’u Rwanda n’ubwo batatsinze bakoreshe imbaraga nyinshi

Abakinnyi ba Zimbabwe mu byishimo nyuma yo gutsinda u Rwanda