Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Cricket: Hagiye kuba irushanwa rihuza amashuri mu kiciro cy’abakobwa

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jul 18, 2019

Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA” ryateguye  irushanwa rihuza ibigo by’amashuri mu kiciro cy’abakobwa aho ritangira kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nyakanga 2019 rikazasozwa tariki 23 Nyakanga 2019.

Iri rushanwa “National Girls Interschool’s Cricket Tournament 2019” ryitabiriwe n’ibigo 9 aho byagabanyijwe mu matsinda abiri  aho itsinda A ririmo GS Ndera, GS Mwulire, GS Ntarama na GS Gahanga naho itsinda B ririmo  GS Kinihira, College Doctrina Vitae, Regina Pacis, GS Kicukiro  na  FAWE Girls Gahini.

Nk’uko bitagazwa  n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RCA, Byiringiro Emmanuel ni uko   imikino izabera kuri Sitade mpuzamahanga ya Gahanga ndetse na Sitade ya Kicukiro.

Yakomeje avuga ko kandi iri rushanwa rizafasha gutoranya abakinnyi 24  bafite impano kurusha abandi  kugira ngo bashyirwe mu ikipe y’igihugu y’abaterengeje imyaka  19 izaseruira u Rwanda mu marushanwa atandukanye.

Uko irushanwa rizagenda

Kuri uyu wa Gatanu  tariki 19 Nyakanga 2019 ni bwo imikino itangira aho  kuri Sitade ya Gahanga  mu itsinda A, GS Gahanga  ikina na GS Ntarama (8h00-11h00), GS Ndera ikine na GS Gahanga (11h00-14h00)  nanone ikipe ya  GS Ndera ikine na  GS Mwulire (14h00-17h00).

Mu itsinda B, imino irabera ku kibuga cya IPRC Kicukiro aho Doctrina ikina na GS Kicukiro (8h00-11h00), GS Kinihira ikine na GS Kicukiro (11h00-14h00) naho FAWE Girls ikine na Regina Pacis (14h00-17h00).

Tariki 20 Nyakanga 2019, mu itsinda A, GS ntarama izakina na GS Mwulire (8h00-11h00), GS Mwulire yongere ikine  na GS Gahanga (11h00-14h00) naho GS Ndera ikine na GS Ntarama (14h00-17h00). Iyi mikino izabera kuri Sitade ya IPRC Kicukiro.

Mu itsinda B, GS Kinihira izakina na Regina Pacis (8h00-11h00), GS Kicukiro ikine na FAWE Girls (11h00-14h00) naho Doctrina ikine na GS Kinihira (14h00-17h00). Iyi mikino izabera kuri Sitade mpuzamahanga ya Gahanga.

Imikino y’amajonjora izasoza twariki 21 Nyakanga 2019 ahazaba imikino yo mu itsinda B. Ikipe ya FAWE Girls izakina na  GS Kinihira (8h00-11h00). Umukino uzabera  ku kibuga cya Kagarama.  Ikipe ya Doctrina izakina na Regina Pacis (8h00-11h00), GS Kicukiro ikine na Regina Pacis (11h00-14h00) naho FAWE Girls izoze ikina na Doctrina. Iyi mikino izabera kuri Sitade IPRC Kicukiro.

Tariki 22 Nyakanga 2019  kuva saa mbiri (8h00) kugeza saa tanu (11h00) hazaba imikino ya ½ aho umwe uzabera kuri Sitade mpuzamahanga ya Gahanga naho undi ubere kuri Sitade ya IPRC Kicukiro.

Kuva saa sita (12h00) kugeza saa kenda (15h00) ni bwo hazakinwa umukino wa nyuma.

Ikipe  ya GS Ndera ni yo yegukanye igikombe umwaka ushize wa 2018 ikaba ishobora kongera kukisubiza.

GS Ndera ubwo yegukanaga igikombe k’iri rushanwa umwaka ushize wa 2018