Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Cricket: Hagiye kongerwamo ingufu mu gutegura ikipe y’u Rwanda mu bagore

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 16-05-2019 saa 10:25:59
Ikipe y'u Rwanda igiye gukomeza gutegurwa kugira ngo izitware neza mu marushanwa ari imbere

Ikipe y’u Rwanda mu kiciro cy’abagore yitabiriye ku nshuro  ya mbere  imikino y’Afurika mu  gushaka itike y’igikombe k’Isi “ICC Africa’s Women Qualifier 2019” yabereye muri Zimbabwe tariki 05 kugeza 12 Gicurasi 2019.

Iyi kipe yari mu itsinda A hamwe na Nigeria, Tanzania, Mozambique na Zimbabwe yakiriye irushanwa. Ikipe y’u Rwanda yabashije gutsinda imikino ibiri (Nigeria na Mozambique) itsindwa indi ibiri (Tanzania na Zimbabwe).

Ubwo iyi kipe yagarukaga mu Rwanda tariki 14 Gicurasi 2019, umuyobozi mu ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA) ushinzwe ibikorwa,   Byiringiro Emmanuel yavuze ko bishimiye uko iyi kipe yitwaye kuko bwari ubwa mbere. Ati:“Dufite ikipe y’abakiri bato tuzakomeza kubategura  ku buryo  bazitwara neza mu marushanwa ataha”.

Yakomeje avuga ko amakipe yabatsinze yabarushije ubunararibonye kuko bamaze igihe bakina ndetse ko mu gutera udupira abakinnyi b’u Rwanda bafitemo ingufu nke ugereranyije n’aya makipe bakinnye nayo.

Ku ruhande rw’umutoza, Josua Mwanja na we yashimiye abakinnyi kuko batanze ubushobozi bari bafite kugira ngo bitware neza. Akomeza avuga ko hari byinshi bungutse bizabafasha gukomeza kwitegura amarushanwa ari imbere kandi ikizere gihari cyo kuzitwara neza.

Josua yavuze ko mu makipe yari yitabiriye bwa mbere, ikipe y’u Rwanda ari yo yitwaye neza. Aya akaba ari Nigeria na Mozambique zatsinzwe n’u Rwanda ndetse na Sierra Leone.

Kapiteni w’ikipe y’igihugu, Uwera Salah yavuze ko iri rushanwa ryari amahirwe kuri bo kuko bwari ubwa mbere. Ati: “Twize ibintu byinshi ku mikino  twakinnye  yaba iyo twatsinze n’iyo twatsinzwe gusa benshi bakurikirana uyu mukino babonye ko ikipe yacu ishoboye.”

Na we avuga ko aya makipe yabatsinze yabarushije gusa ubunararibonye kuko amaze igihe akina amarushanwa nk’aya akomeye. Ati: “Nka Zimbabwe yatwaye igikombe  twakinnye ntiyadukoreraho amanota menshi nk’uko byagenze ku yandi makipe  kandi  na we twabashije  gukina tubona amanota.”

NI IKI KIGIYE GUKORWA?

Kapiteni w’ikipe y’igihugu, Uwera Salah avuga ko badakwiye guhagarika ahubwo bakwiye gukomeza imyiteguro buri wese akireba ku byo yakosora cyangwa yakongeramo ingufu ku buryo ubutaha bazitwara neza.

Byiringiro Emmanuel avuga ko bagiye kwicara nka RCA bategure gahunda y’imyaka 2 bareba icyo bakora kugira ngo ikipe izitwara neza muri marushanwa ari imbere.

Ati: “Tuzifashisha abaterankunga ndetse n’ibindi bihugu bifite ubunararibonye  nka Zimbabwe tuvuganye ko  twafatanya  mu bijyanye no gutoza, gukina imikino ya gicuti  myinshi kuko uko dukina n’abaturusha ni ko tugenda tumenyera  amarushanwa ubunararibonye bukiyongera.”

Akomeza avuga ko iyi kipe ikeneye amarushanwa n’ imikino myinshi ya gicuti. Ati: “Tugiye gutangirana n’irushanwa ryo kwibuka rizaba muri Kamena 2019 nyuma y’aho tuzanakina andi marushnwa kuko nk’ikipe ya Namibia ishobora kuza hano twabonye imaze gutera imbere na Nigeria ishobora kuza kuko dusanzwe dufitanye umubano mwiza, ibyo byose turabona hari icyo byafasha mu  kuzamura umukino wa Cricket mu bagore.”

Ikipe ya Zimbabwe ni yo yegukanye igikombe cy’Afurika itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya Namibia inabona itike y’igikombe k’Isi “ICC Women’s T20 World Cup 2020” kizabera  muri Australia tariki 21 Gashyantare kugeza 08 Werurwe 2020. 

Ikipe y’u Rwanda igiye gukomeza gutegurwa kugira ngo izitware neza mu marushanwa ari imbere

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.