Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Cricket: GS Kinihira  yegukanye irushanwa rihuza amashuri

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jul 23, 2019

Ikipe ya GS Kinihira ni yo yegukanye igikombe k’irushanwa rihuza amashuri mu kiciro cy’abakobwa “National Girls Interschool’s Cricket Tournament 2019” itsinze ikipe ya College Doctrina Vitae ku mukino wa nyuma wabereye kuri Sitade mpuzamahanga ya Gahanga.

Iri rushanwa ryari ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA” kuva tariki 19 riosozwa tariki 22 Nyakanga 2019, GS Kinihira yegukanye igikombe itsinze College Doctrina Vitae ku kinyuranyo k’inota 1 kuko Doctrina yatsinze amanota 121, GS Kinihira itsinda 122 aho abakinnyi 6 ba Doctrina bari bavuyemo.

Muri ½ , GS Kinihira yari yasezereye GS Ndera yari ifite iki gikombe cya 2018 naho Doctrina isezerera GS Gahanga.

Abakinnyi bitwaye neza

Irakoze Flora (GS Ndera) ni w  witwaye neza mu bakinnyi bagarura udupira mu kibuga “Best Fielder” aho yafashe 6. Uwarushije abandi gutera agapira “Best Bowler” ni  Nyirankudineza Josiane (GS Kinihira), Ishimwe Henriette (College Doctrina Vitae) yabaye uwakubise udupira kurusha abandi “Best Batter” wakoze amanota 280  anaba kandi umukinnyi witwaye neza mu irushanwa ryose “MVP”.

Iri rushanwa  ryari ryitabiriwe n’ibigo 9 aho byaganyijwe mu matsinda abiri, itsinda A ryarimo GS Ndera, GS Mwulire, GS Ntarama na GS Gahanga naho itsinda B ririmo  GS Kinihira, College Doctrina Vitae, Regina Pacis, GS Kicukiro  na  FAWE Girls Gahini.

Ikipe ya GS Kinihira nyuma yo gushyikirizwa igikombe

Ikipe ya College Doctrina Vitae yasoreje ku mwanya wa kabiri

Ishimwe Henriette wabaye uwakubise udupira kurusha abandi “Best Batter” akanaba umukinnyi witwaye neza mu irushanwa ryose “MVP”