23°C , Intermittent clouds | Kigali-Rwanda

Cricket: CGF Kagarama yegukanye igikombe k’irushanwa rihuza amashuri

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 06-12-2019 saa 10:34:37
Ikipe ya CGF Kagarama nyuma yo kwegukana igikombe

Ikipe ya CGF Kagarama mu Karere ka Kicukiro ni yo yegukanye igikombe mu irushanwa rihuza amashuri  mu kiciro cy’abahungu “National Boys Inter Schools Tournament 2019” ryabaye kuva tariki 02 kugeza 05 Ukuboza 2019.

Iri rushanwa ryabereye muri  IPRC Kigali ndetse no kuri Sitade Mpuzamahanga ya Gahanga ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA” mu rwego rwo gufasha abana  kuzamura urwego rwabo no gukina amarushanwa menshi.

Amakipe 9 ni yo yari yitabiriye iri rushanwa aho  yari agabanyije mu matsinda abiri. Itsinda A ryarimo IPRC TSS, Kinihira TVET, GS Mwulire, Regina Pacis  na College Doctrina Vitae naho itsinda B ririmo CGF Kagarama,  GS Kinihira, GS Gahanga na GS Ndera.

Nyuma y’imikino yo mu matsinda, ikipe ya IPRC TSS yazamutse iyoboye itsinda A n’amanota 7 naho ikipe ya Kinihira TVET isoreza ku mwanya wa 2 n’amanota 6. Mu itsinda B, ikipe ya CGF Kagarama yazamutse iyoboye n’amanota 6 naho GS Kinihira izamuka ari iya 2 n’amanota 4.

Izi kipe zakinnye imikino ya ½ maze  CGF Kagarama isezerera Kinihira TVET naho ikipe ya  IPRC TSS  isezerera  GS Kinihira. Umukino wa nyuma wabaye tariki 05 Ukuboza 2019, CGF Kagarama yitwaye neza  yegukana igikombe itsinze  IPRC TSS   amanota 95 kuri 77.

Irushanwa nk’iri mu kiciro cy’abakobwa ryabaye muri Kanama 2019.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.