Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Cricket: Byinshi kuri Ishimwe witwaye neza mu mikino y’Afurika

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya May 19, 2019

Ishimwe Henriette ni umwe mu bakinnyi 14 bari baserukiye u Rwanda mu mikino y’Afurika yo gushaka itike y’igikombe k’Isi mu bagore mu mukino wa Cricket “ICC Africa’s Women Qualifier 2019” yabereye i Harare muri Zimbabwe kuva tariki 05 kugeza 12 Gicurasi 2019.

Muri iyi mikino ikipe y’u Rwanda yari yitabiriye bwa mbere yari mu itsinda A hamwe na Zimbabwe, Mozambique, Nigeria na Tanzania. Iyi kipe y’u Rwanda yatsinze imikino ibiri  ibanza  harimo uwa Nigeria na Mozambique.

Muri iyi mikino u Rwanda rwatsinze, Ishimwe Henriette ufite imyaka 16 y’amavuko  ni we  watowe nk’umukinnyi witwaye neza mu mukino “Player of the match”. Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ Imvaho Nshya yagize byinshi atangaza ku buzima bwe muri rusange, uko yatangiye gukina umukino wa Cricket ndetse n’intego afite mu minsi iri imbere.

ISHIMWE HENRIETTE NI MUNTU KI?

Yavukiye mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo mu 2003. Ababyeyi be ni Habiyaremye Cyprien na Nimukuze Leoncie bombi bakaba bakiriho aho batuye i Ndera. Kuri ubu Ishimwe yiga mu mwaka wa 4 muri College Doctrina Vitae i Ndera.

UKO YATANGIYE GUKINA CRICKET

Ishimwe atangaza ko yiga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza  muri GS Ndera muri 2015  hari umwana  biganaga  wayikiniga  ko ari we wabashishikarije kuyikina.

Ati : “Twabona abantu b’abazungu baza ku kibuga hariya iwacu bafite biriya bikoresho  dukinisha ariko ntitumenya ibyo ari byo, we rero kuko  yari yaratangiye kuyikina bamutumye  abandi bana nibwo yaje arabitubwira maze njyayo.”

Ishimwe ariko nyuma y’ukwezi kumwe yaje guhagarika gukina kuko atabona akanya kuko yari mu itsinda ku ishuri ryo kurwanya ruswa kandi bakundaga gusohoka cyane akabura uko akora imyitozo.

  Muri 2016 nyuma yaje  kubona abana benshi bakinanye barakomeje gukina ndetse banafite anakipe bakinira.

Ati : “Rimwe  najyanye n’ikipe ya White Clouds CC kuko yari irimo  abana twakinanye ubwo bari bagiye gukina n’ikipe ya  Queens of Victory  nyuma basanga nta bakinnyi buzuye ifite   maze kapiteni wa White Clouds CC, Iriho Veronique  abwira  iyo kipe ko bafite abana babiri bari kurengaho kandi ko bitoje nta kibazo.”

Ishimwe yageregeje gukina umunsi wa mbere akomeza gutyo anagaruka  mu mukino kuko uko iyi kipe yajyaga gukina baramubwiraga. Yakomeje gukina ndetse muri uyu mwaka wa 2016 anitabira imikino ihuza amashuri aho yakiniye ikipe ya GS Ndera  ari nabwo yatangiye kumenyera.

Kuri ubu, Ishimwe Henriette ni umukinnyi w’ikipe y’ Indatwa-Hampshire CC aho muri shampiyona ya 2018 yabaye umukinnyi witwaye neza ukizamuka ndetse akanaza mu ikipe y’umwaka.

YAHAMAGAWE MU IKIPE Y’IGIHUGU ARIKO NTIYAKINA

Muri 2018 nibwo Ishimwe Henriette  yahamagawe  bwa mbere mu ikipe y’igihugu  nkuru ubwo bitegura imikino yo kwibuka muri Kamena 2018. Ati: “Twitegura irushanwa ryo kwibuka twari abakinnyi 16 birangira ngo bazakoresha 14 mvamo mu buryo budasobanutse kuko batambwiye impamvu  bankuyemo.”

Yakomeje avuga ko bitamuciye intege. Ati: “Nakomeje imyitozo nshyiramo imbaraga kuko muri shampiyona y’ikiciro cya  mbere nabaye umukinnyi ukizamuka  witwaye neza.”

Nyuma mu Kuboza 2018, Ishimwe yajyanye n’ikipe y’abatarengeje imyaka 18 muri Uganda. Ishimwe yakomeje gukora cyane nyuma ahamagarwa mu ikipe y’igihugu nkuru yiteguraga kujya gukina imikino ya gicuti muri Nigeria muri Mutarama 2019.

Muri iyi mikino, ikipe y’u Rwanda yatsinze imikino 2 itsindwa 3. Ishimwe wari ukinnye irushanwa rya  mbere mu ikipe y’igihugu  nkuru  avuga ko byamugoye. Ati: “Nkigerayo byarangoye kuko nta bwo nitwaye neza ariko ni wo wari umukino ukomeye nkinnye bwa mbere.”

YEGUKANYE IGIHEMBO CY’UMUKINNYI W’UMUKINO MU MIKINO Y’AFURIKA

Muri  Gicurasi 2019, ikipe y’u Rwanda yitabiriye imikino y’Afurika  yo gushaka itike y’igikombe k’Isi aho yahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu mukino inshuro ebyiri mu mukino u Rwanda rwatsinze Nigeria n’uwo rwatsinzemo Mozambique.

Ishimwe Henriette wegukanye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu mikino ibiri y’Afurika u Rwanda rwatsinze

Yagize ati: “Nari nihaye intego kuko  muri Nigeria nari mfite ubwoba ndavuga nti ngomba kubanza nkikuramo ubwoba nkigirira n’ikizere ibindi bikagenda biza.”

Akomeza avuga ko bakinnye neza mu mukino wa Nigeria abasha gukora amanota 27 ari nako byagenze ku mukino wa Mozambique aho yabashije gutsinda amanota 48.

UKO YABYAKIRIYE

Kwegukana  ibi bihembo  kubera kwitwara neza, Ishimwe  yagize ati: “Narishimye ko nageze ku ntego zange kuko nari nihaye intego yo gutsinda amanota 30 muri buri mukino kandi natsinze amanota 110  mu mikino 4  urumva ko nari hafi gukwiza 120.”

ARASHIMA UMUTOZA WAMUFASHIJE

Ishimwe avuga ko yatangiye  akina mu gutera agapira  ashaka amanota “Bowling” ariko nyuma  aza no kujya mu bakubita agapira “Batting”. Ishimwe akomeza vuga ko umutoza wamufashije cyane ari  Hirwa Eric  utoza i Ndera.

Ati: “Ni we wadutoje byose kuko ni we wanyeretse gufata kugatera ushaka amanota ndetse no kugakubita. Byose ni we mbikesha, aho ngeze abifitemo uruhare runini cyane.”

HARI INAMA AGIRA ABAKOBWA BIFUZA GUKINA UYU MUKINO 

Ishimwe Henriette avuga ko uyu mukino usaba gutekereza cyane ko  nta bintu byinshi bigoye ko  n’ubwo waba udafite imbaraga nyinshi uwukina. Ati: “Bisaba gutekereza cyane nta bwo bisaba ko uba warakoze imyitozo myinshi ngo ugire ibigango, rwose abakobwa bagenzi bange  nabashishikariza bakaza bagakina kuko uyu ni  umukino mwiza.”

INTEGO AFITE

Kuri we abona nk’ikipe y’igihugu baragerageje kwitwara neza gusa asaba ko buri mukinnyi wese yakora cyane kugira ngo ikipe izitwara neza mu marushanwa ari imbere. Akomeza avuga ko yihaye intego yo kuzafasha ikipe y’u Rwanda kuzaba iya mbere  muri Afurika kandi yumva bizashoboka igihe cyose azaba afatanyije na bagenzi be.

Ishimwe Henriette ubwo yageragezaga gutera agapira mu gushaka amanota mu mikino y’Afurika