Kigali-Rwanda

Partly cloudy
23°C
 

Cricket: Bizihije umunsi w’intwari bigisha abantu gukina uyu mukino

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 03-02-2018 saa 10:01:12
Perezida wa RCA, Balaba Eddie utangaza ko bakomeje ibikorwa byo kumenyekanisha umukino

Umukino wa Cricket nta bwo uramamara mu Rwanda cyane, mu ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda “RCA” batangiye ibikorwa byo gusakaza uyu mukino ndetse no kuwigisha abantu mu ngeri zitandukanye.

Perezida wa RCA, Balaba Eddie utangaza ko bakomeje ibikorwa byo kumenyekanisha umukino

Tariki 01 Gashyantare 2018 kuri Sitade mpuzamahanga y’umukino wa Cricket i Gahanga mu Karere ka Kicukiro  habereye igikorwa cyahuje abantu basanzwe batazi uyu mukino  kugira ngo bawusobanurirwe ndetse bagerageze no kuwukina “Open Day at Gahanga  Cricket Stadium”.

Perezida wa RCA, Balaba Eddie yatangaje  ko bifuje kwizihiza uyu munsi w’Intwari  batumira abantu batazi uyu mukino  bagamije kubamenyesha muri rusange uko umukino uteye, uko bawukina n’ibyo bamaze kugeraho ndetse no  kubaha umwanya  wo kwishimisha.

Ati “Abantu babonaga iyi  Sitade mu mafoto, uyu munsi wari uw’abantu bose kugira ngo bishimishe”.

Balaba akaba yaravuze ko bishimiye uko iki gikorwa cyagenze kuko babonye abantu barenga 80 kandi banabona umwanya wo gukina.

Mu kumenyekanisha uyu mukino, Balaba avuga ko bazakomeza gutegura ibikorwa nk’ibi aho bazajya batumira abantu mu minsi itari iy’akazi kugira ngo bagerageze gukina ndetse banasobanurirwe iby’ingenzi kuri uyu mukino. Yanavuze ko bateganya gukorana n’itangazamukuru cyane batanga amahugurwa kugira ngo bamenye uko  bandika kuri uyu mukino n’uko bawuvuga.

Yavuze kuri gahunda ya 2018

Balaba yavuze ko ubu bari mu karuhuko ariko tariki 10 Gashyantare 2018 shampiyona izatangira. Yanavuze ko hari amarushamwa y’amashuri, ayo mu karere k’Afurika y’i Burasirazuba n’irushanwa ry’abakobwa ryo kwibuka rizaba muri Kamena 2018. Uretse ibi ariko barateganya irushanwa ry’abatarengeje imyaka 15  bakaba baranakoresheje umwiherero w’abana bari munsi y’imyaka 15.

Avuga aho umukino ugeze, Perezida RCA yavuze ko muri 2017 uyu mukino  wari umaze kugezwa mu turere 12 ubu bizera ko mu mpera za 2018 uzaba ugeze mu turere 18.

 

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.