Cricket: Abakinnyi b’u Rwanda bahagarariye umugabane w’Afurika mu Bwongereza

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 12-07-2019 saa 10:00:12
Itsinda rw'abakinnyi ba Cricket bahagarariye Afurika mu gikorwa cyo gutangiza Social Cricket

Abakinnyi 6 bakina umukino wa Cricket mu Rwanda mu kiciro cy’abagore babarizwa mu itsinda bise “Rwanda Cricket Mamas Club” bahagarariye Afurika mu Bwongereza mu gikorwa cyo gutangiza uburyo bushya bwo gukina uyu mukino aho umuntu ari hose.

Iri tsinda rigizwe na Uwamahoro Cathia, Iriho Veronique, Mukarurangwa Delphine, Gahonzire Victoire, Uwimana Egidia na Shimiyimana Jean d’Arc. Bagiye baherekejwe n’umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA”, Mbaraga Julius.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2019 ni bwo hatangijwe uburyo bushya “Social Cricket” buzafasha buri wese ukunda uyu mukino kubasha kuwukina bidasabye ikibuga akabasha kuba yawukinira aho ari hose ndetse yifashishije na bimwe mubikoresho abantu batunze.

Uretse u Rwanda ruhagarariye Afurika hari Brazil, Indonesia, u Buhinde, u Budage ndetse n’u Bwongereza.
Iri tsinda rizagira n’amahirwe yo gukurikirana umukino wa nyuma w’igikombe k’Isi mu mukino wa Cricket, imikino irimo kubera mu Bwongereza aho umukino wa nyuma uzahuza ikipe ya New Zealand n’u Bwongereza tariki 14 Nyakanga 2019.

Itsinda rw’abakinnyi ba Cricket bahagarariye Afurika mu gikorwa cyo gutangiza Social Cricket

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.