28°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

COVID19: Miriyari 3.5Frw zagenewe kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 29-05-2020 saa 07:40:09

Leta y’u Rwanda yazirikanye ko urwego rw’ubukerarugendo ruri mu byazahajwe bikomeye n’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), irugenera miriyari 3.5 z’amafaranga y’u Rwanda zizifashishwa gukora iyamamazabikorwa ry’ubukerarugendo mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2020/2021.

Umiyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) Clare Akamanzi yabigarutseho ubwo yagaragarizaga abagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko ibikubiye mu ngego y’imari uru rwego ruzakoresha umwaka utaha.

Yagarutse ku buryo urwego rw’ubukerarugendo rwanegekajwe n’icyorezo cya COVID-19, cyahungabanyije umusaruro wose u Rwanda rwari rwiteze, kinasenya gahunda zose zagiraga uruhare mu kwitura abaturage baturiye Pariki bagenerwa 10% by’umusaruro zitanga.

Yagize ati: “Iyamamazabikorwa ry’ubukerarugendo nyuma ya COVID-19 rizafasha by’umwihariko guharanira kugarura ikizere cy’abasura u Rwanda. Na none bizadufasha gushakisha abakiriya mu Gihugu no mu mahanga bateza imbere ibigo by’ubukerarugendo bikorera mu Rwanda.”

The New Times yatangaje ko Depite Mukabunani Christine yabajije icyakozwe mu gufasha amahoteri nka bumwe mu bucuruzi bwagizweho ingaruka zikomeye na COVID-19, cyane ko abantu zakiraga biganjemo abanyamahanga batakigenderera u Rwanda.

Akamanzi yavuze ko mu rwego rwo gushyigikira urwo rwego hakozwe ivururura mu buryo hoteri zitanga imisoro, zisonerwa kwishyura imisoro mu gihe cy’amezi atatu kimwe n’ubundi bucuruzi bw’ibigo by’ubukerarugendo.

Yashimangiye ko nibiba ngombwa iryo sonerwa rishobora kuzongerwa.

Yanagarutse ku buryo Ikigega Leta y’u Rwanda iherutse gutangiza ihereye kuri miriyari ijana yo kuzahura ubukungu nyuma ya COVID-19, cyugururiye amarembo magari abakora mu rwego rwa serivisi cyane cyane amahoteri n’ibigo by’ubukerarugendo.

Ati: “Icyo kigega kizafasha cyane mu korohereza amahoteri kubona inguzanyo kuko ubushobozi bwayo bwo kuzishyura bwaragabanyutse, nk’ingaruka zo kuba n’abakiriya baragabanyutse.”

Byitezwe ko korohereza abashoramari mu mahoteri n’ubukerarugendo kubona indunzanyo bizakorwa mu gihe kimyaka itatu.

Minisiteri y’Igenamigambi (MINECOFIN) itangaza ko muri icyo kigega  hagenwe inkunga yihariye ku mahoteli n’ubukerarugendo  kuko biteganyijwe ko bizafata igihe ngo bisubire ku murongo mu gihe biri mu byinjiriza u Rwanda amadovize atubutse.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.