26°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

U Rwanda rwihanganishije ababuze ababo bakundaga bazize COVID-19

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 19-05-2020 saa 08:23:18
Minisitiri w'Ubuzima Dr. Ngamije Daniel

Muri ibi bihe bidasanzwe ku bihugu bitandukanye ku Isi bikomeje kubura abaturage bicwa n’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), Leta y’u Rwanda yihanganishije ibihugu n’imiryango y’abamaze kwamburwa ubuzima n’icyo cyorezo.

Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Gicurasi 2020, imibare yatangajwe ku rwego mpuzamahanga igaragaza ko abamaze guhitanwa na COVID-19 ku Isi barenga ibihumbi 320, muri miriyoni zikabakaba 5 z’abamaze kwandura.

Kugeza ubu mu Rwanda ntawurabikwa ko yishwe n’icyo cyorezo kuva hatahurwa umurwayi wa mbere tariki 14 Werurwe 2020. Mu bantu 297 bamaze gutahurwaho icyo cyorezokugeza ubu hakizemo 203 mu gihe  94 ari bo bakirimo kwitabwaho n’abaganga.

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda Dr. Ngamije Daniel yitabiriye Inteko Rusange y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima yabaye ku nshuri ya 73 hifashishijwe ikoranabuhanga ku mugoroba wo ku wa Mbere, agaruka ku ruhare rw’u Rwanda mu gushyigikira urwego rw’ubuzima muri ibi bihe bya COVID-19 nyuma yo kwihanganisha imiryango yabuze abayo yakundaga.

Yagize ati: ” Mbere na mbere mbanje gufata mu mugongo abagize imiryango yabuze ababo bakundaga bishwe na COVID-19. Guverinoma y’u Rwanda yishimiye kwitabira Inteko Rusange ya 73 yiga ku Buzima, ni amahirwe yo gufata ibyemezo ku bibazo bikomeje guhungabanya inzego z’ubuzima bwacu, cyane cyane muri ibi bihe bigoye bya COVID-19.”

Minisitiri Dr. Ngamije yakomeje avuga ko ibihe Isi irimo biyikangurira gusubiza agatima impembero, ikabona agaciro ko gushora ubushobozi buhagije mu nzego z’ubuzima kurusha ikindi gihe cyose cyabayeho mu mateka y’Isi.

Yashimangiye uburyo u Rwanda ruha agaciro gakomeye ubuvuzi bw’ibanze nk’umwe mu misanzu rutanga ku kugera ku buvuzi rusange kurwego mpuzamahanga. Bityo mu Rwanda, abaturage begerejwe serivisi z’ubuvuzi zifite ireme ku buryo burambye.

Ati: “Kugira ngo tugere kuri iyo ntego, tugomba gufata inshingano zo gutanga serivisi z’ubuvuzi zidaheza kandi zifite ireme ku baturage bacu. Tugomba gushyigikira indagagaciro z’ubunyamwuga n’ubudakemwa, no gufata inshingano zo kugera ku rwego rw’ubuzima rukomeye.”

Mu bihe nk’ibi aho Isi yose ihanganye no kwiriinda no kuvura icyorezo cya COVID-19, yanagagutse ku gaciro k’ubufatanye mpuzamahanga gakwiye kwibanda ku gusangira amakuru n’ubumenyi bizafasha za Guverinoma gufata ibyemezo byo guhashya icyo cyorezo.

Yavuze ko u Rwanda ruzarushaho kubaka ubushobozi bw’urwego rw’ubuzima rushobora kwihanganira impinduka, n’ibyorezo nka COVID-19, Ebola n’ibindi bitera bitateguje, ko rukomeje gukora iyo bwabaga mu guhangana n’ibibazo by’ubuzima, kwakira imibereho mishya ijyanye no kwirinda ndetse no guhozaho mu gukorana n’abafatanyabikorwa bose.

U Rwanda rwaboneyeho gushima ubwitange bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO/OMS) mu rugamba rwo guhashya uyu mwanzi utagaragara no gutabara ubuzima bw’abatuye Isi.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, mu Nteko Rusange ya WHO

Mu bandi bitabiriye harimo abayobozi b’u Bufaransa, u Bwongereza, u Buyapani, u Bushinwa, Umuyobozi wa AU, n’abandi

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.