18°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

COVID-19: Sanlam yashyikirije Leta y’u Rwanda miriyoni 70 Frw

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 24-04-2020 saa 04:37:03

Ikigo Sanlam Rwanda cyashyikirije Leta y’u Rwanda inkunga ya miriyoni 70 (70,000,000) z’amafaranga y’u Rwanda mu rwego rwo gushyigikira ingamba zashyizweho zo guhangana n’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) cyugarije Isi.

Inkunga ya Sanlam Rwanda itanzwe mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gufata iya mbere mu kwita ku barwayi ba COVID-19 mu Gihugu, no gufata ingamba zigamije gufasha ubuzima bw’abaturage muri ibi bihe basabwa kuguma mu ngo zabo mu kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo.

Ubuyobozi bwa Sanlam Rwanda  buvuga ko iyo nkunga itanzwe mu rwego rwo gufatanya n’u Rwanda muri urwo rugamba rwo gukumira icyo cyorezo no guhangana n’ingaruka za cyo ku butaka bw’u Rwanda.

Sanlam Rwanda irashimira Leta y’u Rwanda  kuba mu gihe Isi iri mu bihe bidasanzwe byatewe n’umaduko wa COVID-19 ikomeje kugaragaza ubwitange budasanzwe mu gufasha abaturarwanda kubahiriza ingamba zihutirwa zigamije kubarinda.

Iki kigo kivuga ko ari iby’igiciro kubona  Guverinoma y’u Rwanda irimo gukora umurimo ukomeye wo guhagarika ikwirakwira ry’iki cyorezo no kurengera ubuzima bw’abaturage binyuze mu nzego z’ubuzima n’iz’umutekano.

Leta y’u Rwanda kandi irashimirwa kuba yarihutiye kugoboka abaturage batishoboye n’abandi bose bagizweho ingaruka na gahunda yo ku guma murugo.

Sanlam Rwanda irasaba abaturarwanda by’umwihariko abakiriya bayo, gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyiriweho kuguma mu ngo, bakora ingendo za ngombwa zigamije guhabwa serivisi z’ibanze zemewe n’amabwiriza.

Sanlam Rwanda igizwe n’amasosiyete abiri akomeye mu bijyanye n’ubwishingizi: Harimo Sanlam Assurances Générales PLC ari yo ya mbere mu masosiyete atanga ubwishingizi bw’igihe gito mu Rwanda nk’ubwishingizi bw’amamodoka, inkongi y’umuriro, ubwishingizi bwo kwivuza n’ubundi bunyuranye

Hari na Sanlam Vie PLC ikaba ari yo iza imbere mu masosiyete atanga ubwishingizi bw’igihe kirekire mu Rwanda nk’ubwishingizi bw’amashuri y’abana, ubwishingizi bw’izabukuru, ubwishingizi ngoboka muryango n’ubundi bwishingizi bunyuranye.

Mbere y’uko iki cyorezo cya COVID-19 kigera mu Rwanda, Sanlam Rwanda yari yatangiye igikorwa cyo korohereza abakiriya bayo kubona servisi z’ubwishingizi igihe icyo ari cyo cyose babwifuje kuko yatangije gahunda yo gukora amasaha 24/24 iminsi 7/7 ku kicaro gikuru cyayo kiri i Kigali.

Sanlam yashinzwe mu mwaka wa 1918 ikaba izwiho kuba imbere mu bijyanye n’ikoranabuhanga no guhanga udushya mu mikorere yayo; yagiye yagura ibikorwa haba imbere muri Afurika y’Epfo aho yashingiwe ndetse n’ahandi ku Isi.

Mu 2014, iki kigo cyaguze imigabane ingana na 63% muri sosiyete ya mbere y’ubwishingizi mu Rwanda SORAS. Nyuma y’imyaka ine muri 2018 cyaguze indi yose yari isigaye gihita kiyegukana burundu.

Sanlam mu Rwanda ifite amashami agera kuri 46 hirya no hino mu gihugu, na ho ku rwego mpuzamahanga ikaba ibarizwa mu bihugu bigera kuri 34 byo muri Afurika harimo n’u Rwanda. Inakorera kandi mu Buhinde, Malaysia, Philippines, u Bwongereza, Ireland, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, u Busuwisi na Australia.

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.