COVID-19: RBC igiye gupima abantu 125 muri buri kagari
Yanditswe na TUMUKUNDE GEORGINE
Ku bufatanye n’ Umujyi wa Kigali, Ikigo cy’ Igihugu gishinze Ubuzima (RBC) kigiye gutangira gahunda yo gupima abantu COVID-19 nibura 125 muri buri Kagari, mu tugari twose 161 tugize Umujyi wa Kigali. Iyi gahunda iratangira kuri uyu wa 23 Mutarama 2021.
Ubuyobozi bw’ iki kigo buvuga ko abagiye gupimwa ari abantu bose bafite imyaka 70 kuzamura, abafite indwara zidakira nka Diyabete, umuvuduko w’amaraso, indwara z’umwijima, impyiko, abafite Virusi itera SIDA n’izindi, abahuye n’abanduye COVID-19 n’abafite ibimenyetso byayo ariko bakaba bataripimisha.
Igikorwa kizabera kuri buri kagari mu rwego rwo kureba uko icyorezo gihagaze muri ibyo byiciro, ndetse binafashe inzego z’ ubuzima kurushaho gufata ingamba.
Abantu bujuje biriya bisabwa bakaba basabwa kuzajya ku biro by’ akagari batuyemo ku mataliki bazamenyeshwa n’utwo tugari twabo.
RBC ivuga ko nta kiguzi bazasabwa cyo kubapima COVID-19.
Iki gikorwa kije mu gihe Umujyi wa Kigali washyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira rya COVID-19.