COVID-19: Ntihagire abigira nka ya ntamenya y’ikimasa- Minisitiri Prof. Shyaka

Yanditswe na TUMUKUNDE GEORGINE

Ku ya 15-01-2021 saa 09:14:35

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase arakangurira Abanyarwanda kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, bakakirinda kurusha uko bari basanzwe babigenza kuko ari bwo buryo bwo kugitsinda.

Yanaciye umugani ubibutsa gukora ibyo basabwa, bakirinda gushyira ubuzima bwabo mu kaga, bakirinda “Intamenya y’ikimasa irigata mu bugi bw’intorezo”.

Minisitiri Prof. Shyaka yavuze ko COVID-19 yongeye kuzamuka aho mu mibare yaraye itangajwe na Minisiteri y’Ubuzima hagaragaye ko yahitanye abantu 5.

Kuri “twitter” yagize ati: “Mutarama 14, 2021, COVID19 yongeye kuzamuka: yadutwaye 5, handura 194! Abato n’abakuru, mu mijyi no mu cyaro, COVID iratwugarije! Kuyitsinda, biradusaba kubahiriza amabwiriza yo kuyirinda, kurusha uko twabikoraga. Banyarwanda, ntihagire abigira nka ya ntamenya y’ikimasa…”!

Bamwe mu bamukurikira na bo bagaragaje ko hakwiye kongerwa ingufu mu kwirinda kandi buri wese inshingano zo kwirinda akarinda na mugenzi we.

Umwe yagize ati: “Ubukangurambaga bukomeze bushyirwemo imbaraga nkuko byahoze, cyane ahahurira abantu hashyirwe za Speaker(indangururamajwi) nini cyaneee zibibutsa, na ho ubundi ibihe ntibyoroshye ndabona twariraye. Gukaraba, agapfukamunwa, guhana intera byongere bibe umuco”.

Undi yagize ati: “Ni ukuri mureke tubigire ibyacu kwirinda turinda n’abandi kuko mu bayirwaye bose ntawarwaye iyawe. Ku buryo byatuma wirara”.

Hari n’abatanze ibitekerezo ku cyatuma COVID-19 ihashywa.

Uwitwa Umwiza ati: “Turugarijwe pe ariko hakwiye izindi ngamba mu gukaraba intoki kuko kandagira ukarabe benshi ntibakizikoza biroroshye kuyinjirana mu isoko aho ukoze hose ukayihasiga n’undi akaza akayihafata”.

Undi yagaragaje ko hakongera kujya hatangazwa aho ubwandu buherereye mu midugudu kuko ngo byatangaga umusaruro kuko byatumaga abantu bitwararika ntibahagende.

Kugeza ubu Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko ejo habonetse abarwayi bashya 194 b’icyorezo cya COVID-19 bituma umubare w’abamaze gutahurwaho icyo cyorezo ugera ku 10,316 barimo abakirwaye 3,209 n’abamaze kubura ubuzima 133 barimo batanu bapfuye mu masaha 24 ashize.

Umwanditsi:

TUMUKUNDE GEORGINE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.