17°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

COVID-19: KCB Bank Rwanda yatanze miriyoni 100 frw zigoboka abaturage

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 27-04-2020 saa 05:04:04

Banki y’Ubucuruzi y’Abanyakenya ishami ryo mu Rwanda (KCB Bank Rwanda Plc) yiyemeje gutanga miriyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda zo kugoboka abaturage batishoboye bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19).

Ubuyobozi bwa KCB Bank Rwanda bwatangaje ko iyo nkunga izanyuzwa mu Kigega cya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) cyashyiriweho gukusanya inkunga zo kugoboka Abanyarwanda muri ibi bihe bidasanzwe.

Umuyobozi wa KCB Bank Rwanda George Odhiambo, yagize ati: “Twese hamwe, turi guhura n’ibibazo bikomeye mu mateka y’Isi. Ni yo mpamvu ubufatanye ari ingenzi cyane kurusha ikindi gihe cyose cyabayeho, mu gukusanya ubufasha bugenerwa ababukeneye byihutirwa.”

Yakomeje avuga ku bwitange bw’inzego za Leta n’abayobozi bakuru mu Rwanda, ati: “Muri ibi bihe by’icyorezo twagiye tubona ubwitange bw’abakozi ba Leta, cyane cyane inzego z’ubuzima zakoze ibishoboka mu gushyiraho ingamba zo kurinda rubanda. Nka Banki ya KCB, uruhare rwacu mu gufasha umuryango nyarwanda ntiruzahagarara. Inkunga dutanze ni agace gato k’uruhare rwacu mu gushyigikira ingufu u Rwanda rushyira mu guhashya COVID-19”.

Abayobozi bakuru bigomwe umushahara w’ukwezi kwa Mata, ntibazishyura umwenda w’inguzanyo w’uko kwezi

KCB Bank Rwanda, ikomeje gushyiraho ingamba zifasha abacuruzi guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo.

Abakiriya ba KCB Bank Rwanda boroherejwe kwishyura inguzanyo, zihagarikwa by’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu,  bashyirirwaho uburyo bw’ikoranabuhanga bubafasha kubona inguzanyo zihuse z’igihe gito, ndetse n’amafaranga bishyuraga kuri “push and pull” yakuweho.

Abayobozi bakuru bigomwe umushahara w’ukwezi kwa Mata, bafite ideni muri KCB Bank Rwanda, basonewe kwishyura umwenda w’uko kwezi.

Izo ngamba zose zirunganira iza Leta y’u Rwanda zigamije gushyigikira ubucuruzi, kugabanya igabanuka ry’amafaranga mu Gihugu, korohereza abaturage kwishyura inguzanyo no kubungabunga abakozi mu bigo by’ubucuruzi.

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.