COVID-19: Handuye 273 hakira 211 hapfa 3

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 22-01-2021 saa 23:23:04

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 22 Mutarama 2021, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko habonetse abarwayi bashya 273 banduye icyorezo cya COVID-19 batumye umubare w’abamaze gutahurwaho icyo cyorezo ugera ku 12,443 barimo abakirwaye 4,094; hakize 211 n’abamaze kubura ubuzima 165 barimo batatu bapfuye mu masaha 24 ashize.

Abapfuye ni abagabo batatu bafite imyaka 81, 77 na 52 b’i Kigali. Minisiteri y’Ubuzima yihanganishije imiryango y’ababuze ababo kubera COVID-19.

Abarwayi bashya babonetse barimo abo mu Mujyi wa Kigali: 116, Gatsibo: 57, Rwamagana: 18, Muhanga: 17, Nyanza: 16, Musanze: 14, Ngoma: 7, Karongi, 7, Nyagatare: 5, Rulindo: 5, Gicumbi: 3, Kamonyi: 2, Nyamagabe: 2, Rubavu: 2, Gisagara: 2.

Uyu munsi hakize abantu 211 bituma umubare w’abamaze gukira uba 8,184 bangana na 65.7 % by’abamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda, ahamaze gufatwa ibipimo 817,800 birimo 4,857 byafashwe uyu munsi. Ijanisha ku bandura ni 5,6%.

Kuva mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza hagiye hagaragara imibare idasanzwe y’abandura ndetse n’abahitanwa na COVID-19, Inzego z’ubuzima zikaba zemeza ko icyo cyorezo kimaze kugira ubukana buteye inkeke mu Gihugu hose.

Abaturage barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse bigaragara ko imibare y’abandura ku munsi yikubye inshuro ebyiri iy’abapfa n’abarembye yikuba inshuro enye.

Kuri ubu mu Rwanda ingendo zirabujijwe guhera saa kumi n’ebyiri za nimugoroba kugeza saa kumi za mugitondo, Umujyi wa Kigali washyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo, ingendo zihuza Uturere dutandukanye zikaba zibujijwe ndetse n’izihuza Uturere n’Umujyi wa Kigali zirabujijwe, keretse gusa ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa izindi z’ingenzi.

Abaturarwanda barasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa alukoro yabugenewe.

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.