20°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

COVID-19: Hakize 13 handura 118 hapfa umugabo 1

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 24-02-2021 saa 21:26:41

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 24 Gashyantare 2021, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 13 bakize icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda bituma umubare w’abamaze gukira muri rusange ugera ku 17,264 bangana na 93.6%. Handuye 118, hapfa umugabo umwe. Abakirwaye ni 925 mu bantu 18,443 batahuweho icyo cyorezo guhera muri Werurwe 2020.

 Uyu munsi hatangajwe umugabo umwe w’imyaka 54 witabye Imana i Kigali bituma abo kimaze guhitana bagera kuri 254.

Abarwayi bashya bo barimo abo mu Mujyi wa Kigali 36, Nyaruguru 19, Karongi 9, Huye 8, Nyamagabe 6, Ruhango 6, Rwamagana 6, Muhanga 5, Kayonza 5, Nyanza 4, Gisagara 3, Rubavu 3, Musanze 2, Rusizi 2, Ngororero 2, Rulindo 1 na Giccummbi 1.

Abarwayi bashya babonetse ni 118 mu gihe abakirwaye barimo 12 barembye. Imibare y’abamaze gutahurwaho icyo cyorezo yabonetse mu bipimo 991,917 birimo 5,252 byafashwe mu masaha 24 ashize.

Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse hashize igihe hafashwe ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali aho ubukana bw’icyorezo bukomeje kugabanyuka.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yatangiye gukingira abari mu byiciro byibasiwe kurusha ibindi ihereye ku bakora mu bigo bivurirwamo COVID-19 n’abaganga bita ku barwayi umunsi ku wundi.

Ibindi byiciro bizakomerezaho ubwo u Rwanda ruzatangira kwakira inkingo rwemerewe muri gahunda ya COVAX n’iy’Ikigo cy’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika gishinzwe gukwirakwiza imiti.

Guhera ku italiki ya 23 Gashyantare 2021   mu Rwanda ingendo zirabujijwe guhera saa mbiri za nijoro kugeza saa kumi za mugitondo mu Gihugu hose, ingendo zihuza Uturere dutandukanye zikaba zibujijwe ndetse n’izihuza Uturere n’Umujyi wa Kigali zirabujijwe keretse gusa ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa izindi z’ingenzi.

Amashuri yo mu Gihugu hose yafunguye guhera ku ya 23 Gashyantare 2021 kimwe n’insengero zari zisanzwe zaremerewe gukora nyuma y’ubugenzuzi zakorewe bukagaragaza ko zujuje ibisabwa mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, hemerewe 30% by’abari basanzwe basengeramo.

Imyitozo ngororamubiri ikorerwa mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) no kogera muri pisine (swimming pool) byo birasubitswe mu rwego rwo kwirinda ko byaba inzira yo gukwirakwiza ubwandu bushya bukomeje kwiyongera, uretse ku bantu bacumbitse muri za Hoteli na bo bamaze kwisuzumisha icyo cyorezo.

Mu gihe u Rwanda rutaragera ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa alukoro yabugenewe.

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.