17°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

COVID-19: EU yatanze miliyari 1.7Frw arimo ayo gukingira impunzi z’i Mahama

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 19-07-2021 saa 16:03:09

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) watanze miliyoni 1.5 z’Amayero (amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 1.7) azifashishwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi mu Rwanda (UNHCR) mu kugeza inkingo za COVID-19 n’izindi gahunda zo kurinda impunzi z’Abarundi zicumbikiwe mu Nkambi ya Mahama, mu Karere ka Kirehe.

Iyo nkunga ni igice cya miliyari zisaga 6.5 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 5.5 z’Amayero) Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wageneye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), ngo yifashishwe mu kwita ku mpunzi z’Abarundi ziherereye mu bihugu bitandukanye by’Akarere u Rwanda ruherereyemo.

Iyo nkunga yakiriwe neza ndetse ikaba yitezweho gufasha UNHCR muri gahunda zitandukanye zirimo n’iyo kunganira Leta y’u Rwanda mu bikorwa byo gukigira impunzi z’Abarundi zicumbikiwe mu Nkambi ya Mahama.

Ibindi bikorwa byitezwe kuri iyo nkunga ni ibijyanye no gukomeza gufasha Abarundi gutahuka ku bushake basubira kuri gakondo yabo, kubafasha mu bwunganizi bw’amategeko, gushyigikira serivisi zigamije kurinda ubuzima bw’umwana, gahunda zo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina na gahunda z’ubwirinzi bw’indwara ku mpunzi 45,703.

Muri gahunda yo gukingira, biteganyijwe ko atari impunzi gusa zizungukira kuri iyi nkunga, ahubwo n’imiryango ituriye inkambi izabyungukiramo kuko na yo itazasigara inyuma nk’ibisanzwe.

Ahmed Baba Fall, Umuyobozi wa UNHCR mu Rwanda, yagize ati: “EU ni umufatanyabikorwa uhamye wa UNHCR ikaba n’umuterankunga wa kabiri ukomeye w’ibikorwa bya UNHCR mu Rwanda. Tubashimiye inkunga yabo y’ubugwaneza, kuko ntabwo tugiye guha impunzi serivisi z’ubwirinzi n’ibisubizo birambye gusa ahubwo turashyigikira n’imbaraga Leta y’u Rwanda ishyira mu kudaheza impunzi muri gahunda yo gukingira COVID-19. Muri urwo rwego nta n’umwe ugomba gusigara inyuma.”

Nicola Bellomo, uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’U Burayi mu Rwanda, na we yagize ati: “EU itewe ishema no gukomeza ubutwererane na Leta y’u Rwanda ndetse na UNHCR mu gushyigikira impunzi ziri mu Rwanda. Binyuze muri iyi nkunga nshya, EU izagira uruhare mu  gucyura impunzi nk’uko byemeranyijwe hagati ya Leta y’u Burundi n’iy’u Rwanda, no mu bikorwa byo kunoza imibereho y’impunzi ziri mu Nkambi ya Mahama harimo no kudasigara inyuma muri gahunda yo gukingirwa.”

U Rwanda kuri ubu rucumbikiye impunzi n’abasaba ubuhungiro 127,557 biganjemo abavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) no mu Burundi. Hejuru 90% by’izo mpunzi n’abasaba ubuhungiro  baba mu nkambi esheshatu n’ibigo by’agateganyo. Abana bagize 49% by’izo mpunzi, 75% ni abagore n’abana mu gihe 51% ari ab’igitsina gore.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi urashimirwa kuba umwe mu baterankunga bahoraho ba UNHCR mu bikorwa birimo kubungabunga amagara y’impunzi ziri mu nkambi, haba mu Rwanda no mu Karere k’Ibiyaga Bigari muri rusange.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.