COVID-19: Abarwayi bashya 58 mu Rwanda, hakize 71

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 03-05-2021 saa 22:23:00

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Gicurasi 2021, mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 58 b’icyorezo cya COVID-19 batumye abantu bamaze gutahurwaho icyo cyorezo guhera muri Werurwe 2020 bagera ku 25,311.

Uyu munsi hakize abantu bashya 71 bituma abamaze gukira icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda bagera ku 23,513 bangana na 92.8% by’abatahuweho uburwayi bose. Abarwayi bakirimo kwitabwaho n’abaganga babaye 1,461  barimo umuntu umwe urembye.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi nta muntu n’umwe wishwe n’icyo cyorezo, umubare w’abamaze guhitanwa na cyo guhera mu mwaka ushize uguma kuri 337 bangana na 1.3% by’abatahuweho icyo cyorezo.

Abarwayi bashya babonetse barimo abo mu Karere ka Karongi 34, Umujyi wa Kigali 8,  Huye 4, Kirehe 3, Nyamagabe 2, Ngororero 2, Rubavu 2, Ruhango 1, Nyanza 1 na Ngoma 1. 

Kugeza ubu mu Rwanda  abarwayi batahuweho  iki cyorezo  bose bamaze kuboneka mu bipimo 1,323,587 birimo 2,856 byafashwe mu masaha 24 ashize. Uyu munsi nanone hakingiwe abantu bashya 82 bagejeje umubare w’abamaze gukingirwa ku 350,223.

Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse hakomeje gufatwa ingamba nshya  zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa no kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi kandi hafunganye.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko gukingira abari mu byiciro byibasiwe kurusha ibindi bizakomeza mu Gihugu hose uko u Rwanda ruzagenda rwakira ibindi byiciro by’inkingo.

Gukingirwa byatangiye nyuma y’iminsi ibiri gusa u Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy’inkingo rwemerewe muri gahunda ya COVAX mu ntangiriro za Werurwe 2021.

Kuri ubu haracyubahirizwa amabwiriza yashyiriweho kwirinda. Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara, ndetse no hagati y’Uturere dutandukanye tw’Igihugu zirakomorewe.

Tariki ya 7 Mata 2021, Imirenge itandatu yo mu Turere twa Huye, Gisagara na Nyaruguru yashyizwe muri gahunda ya Guma Mu Rugo nyuma y’isuzuma ryakozwe n’inzego z’ubuzima ryagaragaje ko higanje ubwandu bw’icyorezo cya COVID-19.

Ahandi ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z’ijoro (9:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 am) mu gihugu uretse   mu Turere tw’Intara y’Amajyepfo twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe zibujijwe guhera saa moya z’ijoro (7:00) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00).

Mu gihe u Rwanda rutaragera ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe.

Imibare itangazwa kuri Afurika igaragaza ko abamaze gutahurwaho icyorezo cya COVID-19 ku mugabane basaga miliyoni 4.5 barimo miliyoni 4.1 z’abamaze gukira, n’abarenga ibihumbi 122 bamaze kwamburwa ubuzima na cyo.

Ku Isi, abamaze kwandura muri rusange barakabakaba hafi miliyoni 154 barimo miliyoni 131 z’abakize ndetse na miliyoni 3.2 z’abantu bamaze kubura ubuzima kubera icyo cyorezo.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.