17°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

COVID-19: Abarwayi bashya 227 barimo 111 bo muri Kigali

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 13-06-2021 saa 21:36:25

Kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Kamena 2021, habonetse abarwayi bashya 227 b’icyorezo cya COVID-19 , ukaba ubaye umunsi wa gatatu wikurikiranyije hatangazwa abarwayi barenga 200 ku munsi ariko nta muntu mushya utangazwa ko yakize. 

Uretse abatangajwe uyu munsi, ku munsi w’ejo hatangajwe abarwayi bashya 284 mu gihe ku wa Gatanu na bwo hatangajwe abandi 202. Muri rusange, abamaze gutahurwaho icyo cyorezo guhera muri Werurwe 2020 bagera ku 28,373. 

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko ubu bwiyongere bw’abarwayi bashya bukomeje kwerekeza Igihugu mu murongo utari mwiza mu bijyanye n’urugamba rwo kwirinda.

Uyu munsi na bwo nta muntu mushya wakize icyo cyorezo, bityo abamaze gukira bagumye ku 26,341 bangana na 92.8% by’abantu batahuweho icyo cyorezo kugeza uyu munsi. Nta murwayi mushya watwawe ubuzima n’icyo cyorezo, abamaze gupfa bagumye kuri 370

Abarwayi bashya babonetse barimo abo mu Mujyi wa Kigali 111,  mu Karere ka Rubavu 33, Muhanga 17, Musanze 15,  Rutsiro 13, Burera 8, Karongi 5, Ruhango 5, Nyanza 5, Kamonyi 3, Huye 2, Rusizi 2, Rwamagana 2, Nyamagabe 2, Nyaruguru 2, Nyabihu 1, na Ngoma 1

Abarwayi bakirimo kwitabwaho n’abaganga babaye 1,662 barimo abantu 9 barembye. ibipimo bimaze gufatwa kuva umurwayi wa mbere yatahurwa mu Rwanda ni 1,505,711 birimo 5,286 byafashwe mu masaha 24 ashize.

Uyu munsi, abantu 18 bahawe doze ya mbere y’urukingo rwa COVID-19, bituma abamaze gukingirwa muri rusange bagera ku 389, 519.  Ni mu gihe kandi abantu 240,659 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urwo rukingo, harimo 144 bayihawe uyu munsi.

Abakingirwa urushimangira barasabwa kwegera ikigo nderabuzima kiri hafi yabo kuko atari ngombwa ko umuntu agorwa no gusubira aho yafatiye urukingo bwa mbere kubera ikoranabuhanga ryifashishijwe mu kubika amakuru.

Kuri ubu, abenshi mu barimo guhabwa doze ya kabiri biganjemo abahawe doze ya mbere y’urukingo rwo mu bwoko bw’Astra Zeneca. Gahunda y’ikingira ya mbere  yatangiye  nyuma y’iminsi ibiri gusa u Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy’inkingo rwemerewe muri gahunda ya COVAX mu ntangiriro za Werurwe 2021.

Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse hakomeje gufatwa ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa no kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi kandi hafunganye.

Kuri ubu haracyubahirizwa amabwiriza yashyiriweho kwirinda. Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara, ndetse no hagati y’Uturere dutandukanye tw’Igihugu zirakomorewe.

Guhera ku wa 12 Kamena 2021, ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z’ijoro (09:00 PM) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00 AM). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa mbiri z’ijoro (8:00 PM).

Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe.

Ku Isi, abamaze kwandura COVID-19 muri rusange barenga  miliyoni 176 barimo abasaga miliyoni 160 bakize ndetse na miliyoni 3.8 z’abantu bamaze kubura ubuzima kubera icyo cyorezo.

 

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.