21°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

COVID-19: Abarwayi bashya 146 mu Rwanda, hakize 113 n’uwapfuye 1

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 04-03-2021 saa 22:52:12

Kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Werurwe 2021, habonetse abarwayi bashya 146 b’icyorezo cya COVID-19 bituma abamaze gutahurwa guhera muri Werurwe 2020 bagera ku 19,334. Ni mu gihe abakize uyu munsi ari 113 batumye abamaze gukira bose bagera ku 17,682 bangana na 91.4%.

Uyu munsi umuntu umwe ni we wishwe n’icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda,  bituma abamaze guhitanwa na cyo baba 266 bangana na 1.4% by’abamaze gutahurwaho iyo ndwara. Abarwayi bakirwaye ni 1,396 barimo 11 barembye.

Abarwayi bashya barimo abo mu Mujyi wa Kigali 16, Gisagara 15,  Ngororero 15,  Nyaruguru 13, Bugesera 10, Nyamagabe 10, Karongi 9, Burera 8, Rubavu 8, Kamonyi 6,  Nyanza 6, Kirehe 5, Huye 4,  Rusizi 4, Ruhango 4, Rwamagana 1, Muhanga 3, Nyagatare 2, Ngoma 2, Gicumbi 1 na Kayonza 1.

Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse hashize igihe hafashwe ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali aho ubukana bw’icyorezo bukomeje kugabanyuka.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yatangiye gukingira abari mu byiciro byibasiwe kurusha ibindi ihereye ku bakora mu bigo bivurirwamo COVID-19 n’abaganga bita ku barwayi umunsi ku wundi.

Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Werurwe, ibindi byiciro biratangira gukingirwa nyuma yo kwakira icyiciro cya mbere cy’inkingo u Rwanda rwemerewe muri gahunda ya COVAX. Byitezwe ko no mu cyumweru gitaha gazakirwa icyiciro cya kabiri cy’izo nkingo.

Ingendo zirabujijwe guhera saa mbiri za nijoro kugeza saa kumi za mugitondo mu Gihugu hose, ingendo zihuza Uturere dutandukanye zikaba zibujijwe ndetse n’izihuza Uturere n’Umujyi wa Kigali zirabujijwe keretse gusa ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa izindi z’ingenzi.

Amashuri yo mu Gihugu hose yafunguye guhera ku ya 23 Gashyantare 2021 kimwe n’insengero zari zisanzwe zaremerewe gukora nyuma y’ubugenzuzi zakorewe bukagaragaza ko zujuje ibisabwa mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, hemerewe 30% by’abari basanzwe basengeramo.

Imyitozo ngororamubiri ikorerwa mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) no kogera muri pisine (swimming pool) byo birasubitswe mu rwego rwo kwirinda ko byaba inzira yo gukwirakwiza ubwandu bushya bukomeje kwiyongera, uretse ku bantu bacumbitse muri za Hoteli na bo bamaze kwisuzumisha icyo cyorezo.

Mu gihe u Rwanda rutaragera ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe.

Imibare itangazwa kuri Afurika igaragaza ko abamaze gutahurwaho icyorezo cya COVID-19 ku mugabane basaga miliyoni 3.9 barimo miliyoni 3,5 z’abamaze gukira, n’abarenga ibihumbi 104 bamaze kwamburwa ubuzima na cyo.

Ku Isi, abamaze kwandura muri rusange bararenga miliyoni 116 barimo miliyoni 91 z’abakize ndetse na miliyoni 2.5 z’abantu bamaze kubura ubuzima kubera icyo cyorezo.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.