Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Cote d’Ivoire yashimye Itorero ry’u Rwanda mu burere mboneragihugu

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 18-10-2018 saa 15:18:57
Ibiganiro ku mpande zombi byibanze ku gusobanurirana uko muri buri gihugu bigisha abenegihugu uburere mboneragihugu (Foto James R)

Itsinda ry’abayobozi bo muri Côte d’Ivoire riri mu Rwanda ryashimye umusanzu w’Itorero ry’Igihugu mu kubaka ubumwe bw’abanyarwanda n’igihugu muri rusange.

Iryo tsinda ryagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, ababwira uko itorero rituma abanyarwanda bakunda u Rwanda.

Minisitiri ushinzwe Uburere Mboneragihugu muri Côte d’Ivoire, Siaka Quattara, hamwe n’itsinda ry’abantu bane baje bamuherekeje, bashimye ko Itorero ryoroshya kugera ku iterambere n’umutekano muri sosiyete.

Nyuma yo kugirana ibiganiro n’itsinda ry’abayobozi bakuru muri MINALOC bayobowe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Iterambere ry’abaturage, Harerimana Cyriaque, ibiganiro byibanze ku mateka n’imikorere y’Itorero mu Rwanda n’Ibiranga Umunyarwanda w’Intore.

Minisitiri Siaka Quattara yavuze ko yamenye ko uburere mboneragihugu mu Rwanda bwigishijwe guhera mu muryango kugeza no mu ishuri bigatuma umuntu yiyumvamo urukundo rw’igihugu ke akanagikorera.

Akomeza agira ati “Uyu munsi Umunyarwanda afite indangagaciro z’abakurambere aho urukundo rw’igihugu ke n’urw’umuturanyi we rugira uruhare mu mutekano; kuko u Rwanda rwamenye ko umuntu ubwo atagira icyo yigezaho, ik’ibanze ari ukwishyira hamwe, ari ngombwa gukunda mugenzi wawe, igihugu cyawe, kandi bikaba nk’ubuzima bwa buri munsi umuntu abamo.

Kuri twe u Rwanda ni ishuri, “igihe tuzaba dusubiye iwacu dufite byinshi twahawe bijyanye n’uburere mboneragihugu ku Rwanda tugiye gushyira mu bikorwa kuri iyo ngingo.”

Yavuze ko mu byinshi basobanuriwe ku Rwanda, birimo n’amateka yagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho byari bikomeye kuko politiki ubwayo ari yo yari ibihatse, mbere y’abakoloni abanyarwanda bari bamwe, buri umwe akunda mugenzi we, bakorera hamwe ariko bikaza kwicwa na politiki mbi.

Ati “Amasomo nk’ayo agiye yigishwa mu mashuri iwacu, abana bakamenya neza ko bagomba gukunda bagenzi babo, igihugu cyabo no kugira uruhare mu iterambere ryacyo, izo nazo ni ingandagaciro tujyanye iwacu.”

Minisitiri Quattarra yagaragaje kandi ko impamvu baje mu Rwanda ari uko iwabo bari gutangira gushyira amasomo y’uburere mboneragihugu mu myigishirize yo mu mashuri aho abato bari mu myaka 15 kuzamura kugeza kuri 35 bigishwa amezi atatu ayo masomo, nyuma bagahabwa abahugurwa mu by’imyuga ngiro kugira ngo asohoke abasha kugira icyo yimarira abashe kandi no kubibyaza umusaruro mu kwiteza imbere.

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe iterambere ry’abaturage, Harerimana Cyriaque, yavuze ko kwakira abantu nk’abo ku Rwanda bisobanuye ko rufite ibyo rukora n’abandi babireberaho bagasha kubyigiraho.

Ati “Ariko kuri twe binavuze ko tugomba kongera imbaraga mu mikorere kugira ngo abashaka kutwigiraho bakomeze, babone n’ibyo bajyana. Minisitiri Siaka Quattara ibyo yize n’ibyo ajyana bitubwiye ko tugomba gukomeza kugira ngo tudasubira ahabi ariko tunakomeza bikaba byinshi kandi natwe bibe umwanya wo kubigiraho kuko hari byiza bafite iwabo twakwigiraho.”

Yakomeje avuga ko abanyarwanda biba bikwiye kubatera imbaraga kumva ko Itorero rifite gahunda nziza yo kwagura igihugu, bigasaba ko buri umwe abona Itorero nk’ikintu yagombye kujyamo ubwe ku giti ke kuko hava uburere mboneragihug butanga umusaruro mu kugera kuri byinshi.

 

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.